King James yasubije abirirwa bamubaza impamvu adashaka umugore naho Safi avugako azakora ubukwe bwanyabwo akambika umugeni agatimba abantu bakanywa inzoga

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Abahanzi King James na Safi Madiba na Bruce Melodie bibohoye bashyira hanze ukuri batari barigeze bavuga ku bijyanye no kurongora kwabo. Ni mu ndirimbo nshya aba bahanzi bahuriyemo na bagenzi babo Social Mula, Bruce Melodie na Bull Dogg bigizwemo uruhare na Zizou.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Ubanza Nkuze’ ivuga ku butumwa bw’abantu bahora babuzwa amahoro n’aba babaza igihe bazarongorera.

Abahanzi King James na Safi Madiba

Aba bahanzi bose bayiririmbyemo bivuye inyuma, baririmba ukuri ku byiyumvo byabo ku ngingo yo kurongora bahora babazwa.

King James uhora abazwa umukunzi we n’igihe azarongorera, niwe utangira igitero cya mbere aho avuga ukuntu buri wese umuvugishije amubwira gukora ubukwe. Akomeza abasaba ko baba bamuretse batazatuma ahubuka kandi uwitonze akama ishashi.

Safi Madiba usigaye ubarizwa muri Canada, mu gitero cya kabiri cy’iyindirimbo avuga ukuntu bamuhoza ku nkeke ijoro n’amanywa ngo ntabyara ariko ngo ntabwo ariwe wanze ibyiza.

Akomeza avuga ukuntu abandi bamubwira ngo yakoze ubukwe bw’igice ariko igihe nikigera azabukora maze banywe. Akomeza avuga ko buri munsi abona ingo zisenyuka ariko bamureke yisuganye igihe ni kigera azabukora.

Bruce Melodie nawe aza ashimangira ko atarongo ngo kuko abantu bamuvuze, n’ubuzima bwe rero ntiyumva impamvu yo kwisobanura ahubwo ibifunguzo byabo babyigumanire.

Social Mula na Bull Dogg nabo mu bitero byabo bagaruka ku bijyanye no gushinga ingo kubera igitutu cy’abantu.

Iyi ndirimbo iri muri 17 zizasohoka kuri album ya Zizou Alpacino yise 5/5 Experiince. Iyi album ngo izumvikanisha urugendo rw’uyu mugabo muri muzika, ubumenyi yavomyemo, abo bawuhuriyemo n’ibindi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO