Kitoko Bibarwa umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afro-beat mu Rwanda ariko usigaye uba mu Bwongereza, yashyize hanze ifoto ari gusomana n’umukobwa bitegura kurushinga.
Nyuma y’iminsi mike Kitoko ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Gahoro’ yavuze ko atuye abakundana bose by’umwihariko umukunzi we mushya bateganya kurushinga mu mpera z’uyu mwaka.
Nubwo uyu muhanzi yirinze gutangaza amazina y’umukunzi we, yaje gushyira ifoto kuri Instagram bari gusomana byimbitse.
Bitewe n’ukuntu iyifoto yafashwe ntabwo byoroshye ko wabona mu maso huyu mukobwa uri mu rukundo na Kitoko. Mu 2017 byavuzwe ko akundana n’umukobwa witwa Kizima Ngabonziza Joella wigezekuba umunyamakuru kuri Royal TV ariko ubwo yazaga mu Rwanda aya makuru yayateye utwatsi.
Icyo gihe kandi ari mu Rwanda yavuze ko azarongora nyuma y’imyaka ibiri, uyu mwaka wa 2020 uzamusiga atakibarizwa mu ngaragu gusa bikaba bitoroshye kumenya neza umukobwa bitegura kurushinga.


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA Kitoko yise ‘Gahoro’
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook