KIVU AWARDS2019,ibihembo bigiye guhabwa ababa mu myidagaduro ku turere dukora ku kiyaga cya Kivu

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Kivu  Awards ni ibihembo bigiye gutangwa bwa mbere mu ntara y’uburengerazuba by’umwihariko ku turere dukora ku kiyaga cya kivu, Rusizi,Rubavu,Nyamasheke,Karongi na Rutsiro mu rwego rwo gushyigikira no gutera iteka ababa mu ruganda rw’imyidagaduro muri iyi ntara.

N’igikorwa cy’indashyikirwa muri iyi ntara cyateguwe na KIVU ENTERTAINMENT ihagarariwe na Masunzu Pax usanzwe ar’umunyamakuru wa RBA ishami rya Rusizi kikaba ar’igikorwa cyitezweho gufasha no kwerekana ko no mu ntara hari ibikorwa by’imyidagaduro kandi ababikora bagomba gushimirwa.

N’uko twabitangarijwe na Masunzu Kivu Awards 2019 izaba irimo ibyiciro bigeze kuri 15 mu bisata bitandukanye by’imyidagaduro akaba yahamije ko bari kubitegura neza ku buryo ibihembo bizahabwa ababishoboye nta marangamutima

“Ikijyanye n’amarangamutima ntabwo kizabaho pe,kuko tuzabikorana ubushishozi,dukeneye ko bizatwarwa n’abantu bakoze ibintu bigaragara ku buryo n’uwakumva ngo kanaka yatwayeawards yajya gushaka ibikorwa bye yabireba akabona ko yari abikwiriye” Masunzu

Masunzu avuga ko nyuma yo kubona Code yo gutoreraho bazahita batangira pre nomines mu turere twose mu byiciro bitandukanye nyuma y’agahe gato hakavamo 5 muri buri cyiciro ari nabo bazahatanira ibihembo.

Pax Masunzu uhagarariye abateguye KIVU AWARDS 2019

Masunzu aganira na Ibyamamare.com yakomeje avuga ko gutegura Awards atari ibintu byoroshye ariko ubu ibintu bimwe na bimwe bimaze kujya ku murongo ku buryo mu mataliki ya nyuma y’ukwezi kw’Ugushyingo Awards zizatangwa ku buryo ubu n’ibikombe biri gutunganywa.

Ku bijyanye n’ubushobozi mur’iki gikorwa Masunzu avuga ko nta buhari buhambaye ariko bazategura neza ku buryo bizera ko umwaka utaha bizagenda neza bakaba bazabona n’abafatanyabikorwa.

“Nta mafaranga menshi arimo,ariko icya mbere n’ubushake no gutegura ibintu neza bikajya ku murongo,twizeye ko uwadutera inkunga uwo ari wese ibyo akora byamenyekana kuko tuzanyura mu turere twose dukora ku kiyaga cya KIVU buri wese amarembo arafunguye”

 

Ibyiciro biri muri KIVU AWARDS 2019

Dore ibyiciro biri muri KIVU AWARDS 2019

Artist of The Year, Choir of the Year, Suporter of the Year, Best Audio&Video Producer of the Year, Best female of the year, song of the year, promoter of the year,best model of the year, best diaspor of the year, best ambassador of the year, Group of the year, Radio or website, DJ/VJ of the year,Best Journalist na Best Football player of the year.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO