Kobe Bryant n’umukobwa we bashyinguwe hafi n’urusengero yagiye gusengeramo mbere yuko apfa

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna w’imyaka 13 bashyinguwe hafi n’urugo rwabo, ahateganye n’urusengero uyu mugabo yabanje kujya gusengeramo mbere yuko agwa mu mpanuka y’indege yatwaye ubuzima bwe nabo barikumwe mu ndege.

Kobe Bryant n’umukobwe we, Gianna, bashyinguwe mu irimbi rya Pacific View Memorial Park riri i Corona Del Mar muri California.

Iri rimbi riri mu bilometero 3.2 uvuye ku Nyanja ya Pacifique ndetse ni ahantu hagendwa iminota itageze ku 10 n’imodoka, uvuye ku rusengero rwa Our Lady Queen of Angels ruri i Newport Beach, aho umuryango wabo usengera.

Kobe Bryant n’umukobwe we, Gianna, bashyinguwe mu irimbi rya Pacific View Memorial

Nubwo hagaragajwe ko bashyinguwe, nta buryo bwagaragarajwe byakozwemo n’ibindi bijyanye nabyo.

Umuryango wa Bryant usengera muri Kiliziya Gatolika ndetse Kobe Bryant yabanje kujya muri Chapelle ya Paruwasi amasaha make mbere yo gukora impanuka yaguyemo.

Icyemezo cy’uko yapfuye, cyerekana ko Kobe Bryant yari “Umwanditsi, Umu-Producteur n’Umukinnyi” mu gihe umukobwa we yari “Umutoza n’Umunyeshuri.”

Umuhango wo kwibuka aba bombi no kubunamira uteganyijwe tariki ya 24 Gashyantare 2020 saa yine za mu gitondo muri Staples Center i Los Angeles. Nta makuru ajyanye n’amatike yo kwinjira muri iki gikorwa yigeze atangazwa.

Abandi basize ubuzima muri iyi mpanuka yahitanye abantu icyenda mu misozi ya Calabasas muri California, ni abakinanaga na Gianna; Alyssa Altobelli na Payton Chester; ababyeyi ba Alyssa; John na Keri; umubyeyi wa Payton, Sarah, umutoza wungirije w’Ikipe ya Basketball yakinagamo aba bakobwa, Christina Mauser na Ara Zobayan wari utwaye kajugujugu.

Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna w’imyaka 13 bashyinguwe hafi n’urugo rwabo

Gusezereraho bwa nyuma Altobellis byabaye ku wa Mbere muri Angel Stadium iri i Anaheim mu gihe imirambo y’abandi baguye muri iyi mpanuka, yajyanwe mu miryango yabo mu ntangiriro z’uku kwezi nk’uko bigaragazwa n’ibitaro byo muri Los Angeles.

Icyateye urupfu rw’aba bantu icyenda cyemejwe nk’ihahamuka mu gihe uburyo urupfu rwabayemo, byemejwe ko ari impanuka.

Aba bose bakaba bari bategerejwe muri Mamba Sports Academy iba muri Thousands Oaks, California, ubwo bakoraga impanuka.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO