Koffi Olomide wari umaze iminsi yamaganwa na benshi batifuzako akorera igitaramo mu Rwanda yageze i Kigali abakobwa bamwakiriza indabo(Amafoto)

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide yageze i Kigali ahabwa ikaze n’abakobwa bari baje kumwakira bamwakiriza indabo.

Koffi Olomide yageze mu mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 3 Ukuboza 2021, avuye i Rubavu kuko ariho yari yaraye.

Koffi Olomide yageze i Kigali

Koffi ubwo yamaraga kwakirwa yahise yerekeza kuri Ubumwe Grande Hotel aho agiye kuruhukira kugirango akomeze yitegure igitaramo azakorera muri Kigali Arena.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi kumbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda handikwa inkuru z’abantu bifuzako igitaramo azakorera i Kigali gihagarikwa.

Mubasabaga ko iki gitaramo gihagarikwa harimo abavugako baharanira uburenganzira bw’abagore bakabikora bashingiye kubyaha uyu muhanzi ashinjwa harimo gukubita abagore.

Koffi Olomide azataramira abakunzi be mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

Koffi Olomide yageze i Kigali ahabwa ikaze n’abakobwa bari baje kumwakira bamwakiriza indabo.
Abakobwa baje bitwaje indabo zahawe Koffi
Koffi yavuzeko yishimiye kuza gutaramira i KIgali

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO