Leta yasabye abaturage kwirinda guhoberana, gusuhuzanya bakorana mu ntoki no kwitsamura mu ruhame

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus Guverinama y’u Rwanda yasabye abaturage kuba maso kandi bakubahiriza ingamba zitandukanye mu rwego rwo gukumira ko iki cyorezo cyagera mu gihugu.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko mu rwego rwo kwirinda no gukumira iki cyorezo gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ku Isi, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye.

Iri tangazo rikomeza rigira riti, hashingiwe ku isesengura ryagaragajwe n’itsinda rishinzwe gusesengura no gukurikirana uko Igihugu cyacu kiteguyegukumira no guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, Guverinoma y’u Rwanda iramenyesha abaturarwanda ibi bikurikira:

  • Kugeza uyu munsi nta cyorezo cya Coronavirus kiragaragara mu Rwanda
  • U Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukumira no guhangana n’iki cyorezo.
  • Icyakora, dukurikije ubukana bw’iki cyorezo n’uburyo gikomeje guhitana umubare munini w’abantu ku Isi, turasabaabanyarwanda kutirara no gukurikiza inama zo kwirinda iki cyorezo zitangwa n’inzego zitandukanye.

Tuboneyeho umwanya wo kwibutsa ko iyi virus yandura ku buryo bwihuse, cyane cyane aho abantu bateraniye binyuze mu matembabuzi aturuka mu guhumeka, mu gukorora no kwitsamura ndetse ikaba yahererekanwa binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyanecyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Ni muri urwo rwego Abaturarwanda basabwa ibi bikurikira:

  • Kwirinda kuramukanya abantu bahanaibiganza cyangwa bahoberana
  • Kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo iki cyorezo
  • Kwirinda gukororera cyangwa kwitsamurira iruhande rw’abandi
  • Gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye nisabune cyangwaubundi buryo bwo gusukura intoki
  • Kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.
  • Kwitabaza inzego z’ubuzima zikwegereye igihe ufite kimwe muri ibi bimenyetso; ibicurane, umuriro, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo.

Icyorezo cya coronavirus cyadutse mu Bushinwa mu mpera za 2019 ubu kimaze kugera mu bihugu birenga 60 aho kimaze kwica abasaga 3000.

Kugeza ubu u Rwanda rwamaze guteganya ahantu hane hashyirwa uwaketsweho iyo virusi kugira ngo yitabweho kandi ahamare igihe cyateganyijwe.

Ahamaze gutegurwa ni ku bitaro bikuru bya Kanombe hateganyijwe ibyumba 25 bishobora kwifashishwa, ibitaro bya Kabgayi byateguye ibyumba 120 n’ikigo nderabuzima cya Kanyinya cyateganyije ibyumba 50.

Ibindi bitaro byo mu gihugu bigera kuri 80 byose byagiye biteganya ibyumba bibiri. Mu gutegura abakwita ku murwayi igihe yagaragara, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko imaze guhugura abaganga 430.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yasabye Abaturarwanda kubahiriza ingamba zashyizweho mu kurwanya coronavirus.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO