Liliane Umuziranenge wakoze ubukwe na Alpha Rwirangira yahamijeko yabonye uwo umutima we wishimira

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Liliane Umuziranenge, uherutse gukora ubukwe n’umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika Alpha Rwirangira, yahamijeko yabonye uwo umutima we wishimira.

Liliane yakoze ubukwe na Alpha, ku wa 22 Kanama 2020, ntiyari asanzwe azwi mu itangazamakuru, ndetse na Alpha Rwirangira ntiyigeze amugaragariza abakunzi be mbere yuko barushinga.

Mu ijoro ry’uyu wa Kane, tariki 02 Nzeri 2020, Liliane yasohoye amafoto abiri, mwe imugaragaza ahoberanye na Rwirangira indi bafatanya akaboko bateye intambwe bagana imbere.

Yanditse avuga ko yabonye uwanyuze Roho ye. Ati “Abafite inyota ntibazongera kuyigira ukundi. Kandi ushakisha azabona icyo ubugingo bwe bwifuza. Nabonye uwo Roho yanjye ikunda.”

Liliane yarengejeho indirimbo za Salomo 3 : 4 hagira hati “Tugitandukana gato, mbona uwo umutima wanjye ukunda. Ndamufata nanga kumurekura, kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya Mana, mu cyumba cy’uwambyaye.”- Salomo yabaye umwami wubakiye uwiteka urusengero, akaba umuhungu wa Dawidi.

Ni ubutumwa bwavuzweho na benshi babifurije kurushinga rugakomera. Ni mu gihe Alpha Rwirangira, we yakoresheje ‘emoji’ zigaragara ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwe na Liliane.

Alpha Rwirangira aherutse gutangazako agiye gutangira gushyira hanze filime y’uruhererekane izaba ikubiyemo byinshi bigaragaza ubuzima bwe n’umukunzi we.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO