Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine Lionel Messi yakiriwe muburyo budasanzwe ubwo yageraga murugo atahukanye intsinzi y’igikombe cya Copa America.
Messi w’imyaka 34 y’amavuko usanzwe ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu yeretswe urugwiro n’abarimo inshuti ze n’umuryango we batarindiriye ngo abanze agere murugo ahubwo bakaza kumusanganira akigera ku marembo yaho yagombaga gutaha.


Messi yari amaze imyaka myinshi ategereje gutwara iki gikombe, ni nayo mpamvu abantu benshi babyishimiye cyane ndetse bamwereka urukundo rudasanzwe.
Lionel Messi yahesheje ikipe ya Argentine igikombe cya Copa America nyuma y’imyaka 28 kuko bagiherukaga mu 1993.
Ku cyumweru, nibwo Messi yageze mu mujyi yavukiyemo wa Rosario, Messi yakiriwe na Antonela amuhoberana ubwuzu budasanzwe.
Aba bombi bagaragaje ibyishimo bidasanzwe barahoberana, barasomana mbere yuko Messi afata umwanya wo gusinya ku mafoto y’abafana bari bateraniye hafi yaho ataha baje kumwakira.


Messi n’umgore we Antonela ni inshuti z’akadasohoka kuva mu bwana bakoze ubukwe muri 2017 nyuma yimyaka irenga 20 bamenyanye.
Bafite abahungu batatu hamwe: Thiago, Mateo, na Ciro.
Messi na bagenzi be bahawe ikaze nk”ntwari ubwo bagarukaga muri Arijantine nyuma yo gutahana intsinzi.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook