Little Paris Super Star abahanzi 2 basezerewe hakomeza 2 mw’itsinda rya mbere

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Mu ijoro ryo kuwa kane taliki ya 05.02.2020 ku ngero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa muri Little Paris hatangiye irushanwa rya Little Paris Super Star ririmo abahanzi 24. babiri muri bo bahise basezererwa mw’itsinda rya mbere.

Igitaramo cya mbere cyiri rushanwa riri kuba mu matsinda 6 kuri uwo munsi itsinda rya mbere rigizwe n’abahanzi bane niryo ryiyerekanye imbere y’akanama nkemurampaka maze babiri barasezererwa hakomeza abandi babiri bazahatana mu cyiciro gitaha.

Abahanzi barimo uwitwa Nelly Gold wanabanje ku rubyiniro,itsinda rya X5 rikorana injyana ya Hip Hop, umuraperi Nebo G ndetse n’umuririmbyi El Kennedy nibo bahatanye maze abo bakora injyana ya Hip Hop basezererwa barushijwe ku buryo bugaragara.

Akanama nkemurampaka kari kayobowe n’Umunyamuziki Tyboo uyu arazwi mu muzika wo mu Rwanda by’umwihariko akaba yigisha mu ishuli rya Muzika rya Nyundo, umunyamakuru Olvier Baggio wa Igihe.com ndetse n’uwitwa Shakira umunyamakuru wa Radiyo Rubavu.

N’igitaramo cyari giteganyijwe gutangira ku isaa 19h00 ariko cyaje gutinda ibintu abategura irushanwa bavuze ko bagiye gukosora hanagaragayemo kudahabwa umwanya uhagije ngo umuhanzi yiyerekane neza byakorwaga n’akanama nkemurampaka aho bamwe mu bahanzi bijujutiye kutaririmba nk’uko bari babiteguye biri no mu mabwiriza y’irushanwa ibintu nabyo abategura irushanwa bavuze ko bitazongera kubaho ukundi.

El Kennedy watambutse mu cyiciro gikurikira

Umuhanzi El Kennedy watambutse mu cyiciro gikurikira yatangaje ko yiteguye kuzegukana iri rushanwa ryashyizweho ibihumbi magana atanu ndetse no gukorana indirimbo na Riderman.

“Niteguye kuzegukana iri rushanwa kuko nicyo naje gushaka,ariya mafaranga ndayashaka kandi nizeye kuzayacyura”

Uwitwa Nelly Gold avuga ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye kuri we ari nayo mpamvu yayashyizeho umutima

“Aya n’amahirwe akomeye ku bahanzi bi Rubavu,by’umwihariko kuri njye n’umwanya wo kwerekana ibyo mfite,irushanwa ni irushanwa nzahatana kugeza ku munsi wa nyuma”

Nelly Gold nawe watambutse mu cyiciro gikurikira

Ubuyozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rw’i Rubavu by’umwihariko abanayamuziki nk’uko byatangajwe na Mutangana waje uhagarariye akarere ka Rubavu

“Aya n’amahirwe akomeye ku rubyiruko rw’i Rubavu by’umwihariko ku banyamuziki,ni igikorwa cyo gushimira Little Paris Beach ndetse na Easy&Possible kandi twiyemeje kuzajya tubashigikira” Muatangana

Uyu muyobozi kandi yatangarije itangazamakuru ko akarere ka Rubavu gafitiye byinshi urubyiruko.

“Turi gutegurira urubyiruko ibintu byinshi birimo amarushanwa atandukanye,kubaka ahakorerwa ibikorwa by’imyidagaduro ndetse no gushyigikira ibikorwa byabanyempano bazajya batugana”

Ubuyobozi bwa Little Paris Beach buvuga ko iri rushanwa rizajya riba ngarukamwaka mu rwego rwo kurushaho kuzamura ibikorwa by’imyidagaduro mu karere ka Rubavu.

Kuwa kane utaha itsinda rya kabiri rizahurira ku rubyiniro rikaba rigizwe n’abahanzi nka

  • Kenny Kennedy numero 07
  • Pc One G numero 06
  • Safari Pacha numero 05
  • Salim Idibia numero 08

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO