Little paris Superstar uyu wakane harahatana itsinda rya 3 ryiswe iry’urupfu

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============
Inkundura yo guhatanira kwegukana irushanwa rya Little Paris Superstar irakomeza kuri uyu wa Kane i Rubavu.itsinda rya gatatu ryiswe iry’urupfu rirasiga babiri basezerewe muri iri rushanwa.
Ni nyuma yaho amatsinda abiri amaze kuvamo abazahatana mu cyiciro gikurikira aribo El Kennedy na Nely Gold bo mw’itsinda rya mbere. Kenny Kennedy na Salim Idibia mw’itsinda rya kabiri.
Iri tsinda ryasize amahari aho umuraperi Pc One G yasezerewe ashinja akanama nkemurampaka kubogama nako kiregura kavuga ko yaririmbye ibyuma bitameze neza.
Umuraperi nawe ati : “Njye sindi Sound Engineer banyibye bigaragara”
Ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo abahanzi barimo Sage’s B , itsinda rya Cool Guys, God Member ndetse n’umuhanzikazi Gold Kush bari butane mu mitwe binyuze mu miririmbire.iri n’itsinda riri butange ishusho y’ubushobozi n’ubushishozi bw’akanama nkemurampaka kiri rushanwa riri kuba ku nshuro ya mbere i Rubavu.
N’iki kigira iri tsinda rya Gatatu iry’urupfu muri Little Paris Superstar ?
Mu matsinda atandatu agize iri rushanwa ntawashidikanya ko itsinda rya gatatu ritarimo abahanzi bakomeye ku muhanzi ku giti cye. Haba ku buhanga mu miririmbire, uburambe mu buhanzi, uburyo bitwara ku rubyiniro bigakomezwa n’uko buri umwe yakaniye gukomeza muri iri rushanwa.
                                                     Cool Guys
N’itsinda rirambye muri Muzika mu karere ka Rubavu, rizwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo izasakaye mu Rwanda hose, rigizwe n’abasore babiri Black Souvenir na Jona T. Ntawashidikanya ko uburambe bafite muri muzika ndetse n’uburyohe bw’ibihangano byabo bishobora kubahesha amahirwe yo gukomeza muri iri tsinda mu gihe baza kwiyerekana bya nyabyo bigashimwa n’akanama nkemurampaka.
                                                        Sage’B
N’umusore ukora injyana ya Afrobeat unafite umwihariko muri Rap mu ndimi zitandukanye kubera ubwiza bw’ibihangano bye bimuha ikaze mu Gihugu cy’abaturanyi i Congo aho ari mu bitabira ibitaramo byaho birimo ibikomeye mu mujyi wa Goma, Bukavu na Bunia. Indirimbo ze hari iyitwa I want you to know, Superman aheruka gugukorera amashusho y’agatangaza biri mubyashimangiye ko uyu muhanzi akwiriye kuba Superstar.Arahabwa amahirwe nawe yo gukomeza muri iri tsinda.
                                                     Gold kush
Benshi ntibamuzi muri muzika ya Rubavu kubera ko adakunda kuvugwa cyane mw’itangazamakuru, n’umuhanzikazi w’umuhanga kuburyo ndasubirwaho, afashwa na Blackstar Record ya Producer Captain P. Uyu Gold Gush arindwa mubi mu njyana ya Dancehall na Reggae, afite uko atwara ijwi rye bikanyura abo yiyereka, umwimerere w’indirimbo ze n’uko yitwara yiyerekana biri mubizaha akazi gakomeye akanama nkemurampaka.
                                                  God members
Aba n’abo bamaze kumenyerwa i Rubavu cyane. Ni Washine na NTzyoo bazwi mu kwambara imyenda irimbishijwe ukuntu n’amasheneti manini cyane, mu bitaramo imyambarire yabo iba itangaje n’uburyo bakuranwa ku rubyiniro. Bombi n’abaraperi beza. Ntakabuza indirimbo Better than them bakoranye na Bull Dog na Mc Tino bazayinyuzaho. Byitezwe ko nabo bazatanga akazi katoroshye ku kanama nkemurampaka

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO