Lt Gen Kainerugaba Muhoozi, Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko ibishinjwa umunyamakuru Andrew Mwenda byo guhohotera umuhanzikazi Sheebah Karungi atari byo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sheebah Karungi yavuze ko hari umuntu ukomeye muri Uganda wamusanze mu modoka ye maze akamukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubwo yiteguraga kujya kuririmbira umwe mu bantu bari bamutumiye.


Ati “ku wo bireba! Sinitaye ku byo utekereza iyo uri kumbona ku rubyiniro cyangwa mu mashusho runaka yanjye y’indirimbo bitewe n’uko mba nambaye. Byaba byiza wubashye umubiri wanjye. Ni uwanjye, nawukoresha icyo nshaka ariko wowe ntabwo ubyemerewe. Ushobora kureba ariko ntabwo kunkoraho ubyemerewe.”
Mu mashusho yaherekeje ubu ubutumwa, avuga ko uyu muntu ufite izina rikomeye yifashishije abarinzi be akamukorera ibidakiwiriye imbere y’ikipe ye bakorana, ngo yari agiye guhagarika akazi agasubiza amafaranga ariko ahitamo kukubaha aragenda aragakora.
Abantu benshi bagiye batunga agatoki Andrew Mwenda kuba ari we wagerageje guhohotera Sheebah Karungi ubwo yari yagiye kuririmba mu birori by’isabukuru y’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt Gen Kainerugaba Muhoozi byabaye tariki ya 23 Mata 2022.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba ibi yabiteye utwatsi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Ati “Nasomye ibitekerezo byanyu byose kuri Sheebah. Mu by’ukuri nabajije byimazeyo umuvandimwe Andrew Mwenda ambwira ko atarahura na rimwe n’uyu mukobwa. Rero aya makuru ni ibihuha bindi bije.”
Ibi ariko na none bivugwa ko bishobora kuba byarabereye mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Gilbert Bukenya, wabaye Visi Perezida wa Uganda nk’uko umunyamakuru Daniel Lutaaya wa NBS TV yabitangaje.


Ni mu gihe mu butumwa bwa Andrew Mwenda yashyize kuri twitter yavuze ko yavuganye na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akamusezeranya kuvugisha Sheebah, ndetse uyu mukobwa agahabwa uburinzi bwose bushoboka kugira ngo ashire ubwoba avuge uwo muntu wamuhohoteye ndetse akaba yamaze kuvugana n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha akemera gufungura ikirengo ngo uwahohoteye Sheebah abibazwe.
TO WHOM IT MAY CONCERN‼️
I dont care what you think about when you see me on stage or in any of my videos dressed the way i dress up , You better RESPECT MY BODY. Its MINE, I get to do whatever i want to do with It. You DON’T.
You can watch but you CERTAINLY CAN’T TOUCH. pic.twitter.com/NJeahNqMtS— Sheebah (@Ksheebah1) May 9, 2022
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook