Mayweather na Pacquiao basabwe kuza kurwanira muri Kigali Arena mu mpera z’uyu mwaka

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ibyamamare ku Isi mu mukino witeramakofi, Floyd Joy Mayweather na Emmanuel Dapidran Pacquiao biravugwa ko bategerejwe mu murwano ukomeye uzabera muri Kigali Arena mu mpera z’uyu mwaka nyuma yuko babisabwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.

Amakuru agera ku Ibyamamare.com avuga ko RDB ariyo yasabye ibi byamamare kuzaza guteranira ibipfunsi i Kigali mu mukino uzaba mu Ukuboza, gusa bo ntacyo barasubiza.

Muri Gicurasi 2015 nibwo aba bagabo baheruka guhura mu mukino wabaye uwamateka mu iteramakofi, wabereye ahitwa MGM Grand Garden Arena mu Mujyi wa Las Vegas. Icyo gihe Mayweather niwe wegukanye instinzi maze yegukana miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika naho Pacquiao watsinzwe ahabwa miliyoni 100.

Nyuma y’imyaka ine aba bagabo bifuje kwongera guhangana gusa ntibaremeza neza iby’uyu murwano ushobora no kuzabera i Kigali.

Pacquiao w’umunayafilipine amaze kurwana mu mikino 71, yatsinzemo 37 anganya 7 atsindwa imikino 2 harimo nuwo yatsinzwe na Mayweather. Naho umunyamerika, Floyd Mayweather amaze gukina imikino 50 ayitsinda yose.

Mayweather na Pacquiao bategerejwe mu murwano uzabera muri Kigali Arena.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO