Meddy arigushakisha umwana ufite impano itangaje mukubyina wagaragaye abyina indirimbo ye

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, Ngabo Medard uzwi nka Meddy yatangaje ko ari gushakisha umwana muto  ukomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga abyina muburyo bwashimishije benshi

Uyu mwana azwi nka Karyuri, amazina ye nyakuri yitwa Karyugahawe Bright, amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu mibyinire idasanzwe y’indirimbo zinyuraye zirimo iz’abahanzi bo mu Karere ndetse harimo niya Meddy yitwa “We don’t care”.

Umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, Ngabo Medard uzwi nka Meddy

Meddy ufatwa nk’umwe mu bahetse umuziki nyarwanda, yashyize kuri Twitter akavideo k’uyu mwana ari kubyina indirimbo We don’t care aherutse gushyira hanze yafatanyijemo na Ray Vanny na Dj Romy bo muri Tanzania.

Uyu muhanzi nyarwanda yashyizeho ubutumwa buherekeje iriya video agira ati “Ndi gushakisha uyu mwana…Niba muzi aho yaboneka, nimumfashe.”

Uyu mwana azwi nka Karyuri, amazina ye nyakuri yitwa Karyugahawe Bright

Abatanze ibitekerezo kuri iyi tweet ya Meddy, bagiye bagaragaza ko uyu mwana afite impano ihariye mu kubyina ndetse ko ikwiye gushyigikirwa akaba yayiteza imbere.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO