Menya amakosa abakobwa bakoreshwa n’urukundo bataziko bari kwangiriza ubuzima bwabo

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Urukundo ni kimwe mu bintu byiza kandi by’ ingenzi mu bibereho y’ abantu. Urukundo hamwe barwita ubusazi kuko hari igihe rutuma umuntu yirenga agatangira gukora ibintu bidasanzwe. Iyi nkuru ikubiyemo bimwe mu bintu abakobwa bakora kubera urukundo nyamara bishobora kubicira ahazaza.

1.Kohereza umusore amafoto y’ ubwambure  : Bijya bibaho ko umukobwa akunda umuhungu akamwimariramo ku buryo icyo uwo musore amusabye agikora. Bamwe mu bakobwa bajya boherereza abasore amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakifotozanya bambaye ubusa ariko iki ni kimwe mu bintu bishobora kwagiza ahazaza hawe igihe uwo musore yashyira hanze ifoto yawe wambaye ubusa hari amahirwe menshi byakwimisha mu buzima bwawe.

2. Kurwanya umuryango wawe kubera urukundo : Ni amakosa kwihutira kwiteranya n’ umuryango wawe kubera umusore mukundana kuko akenshi uwo musore ntabwo aba akwifuriza ibyiza kurenza ibyo umuryango wawe ukwifuriza.

3. Gukunda umusore kandi gukunda Imana byarakunaniye : Niba udafitanye umubano n’ Imana ikiza waba uretse kugirana urukundo n’ umusore ngo umwemerere ko uzamubera umugore. Kugirana umubano n’ Imana abagabo bamwe babibona nk’ ikimenyetso cy’ uko witonda kandi witwara neza.

4. Kurara ku musore : Bamwe mu bakobwa bizera abasore kugeza ubwo bashaka ikinyoma babeshya ababyeyi kugira ngo bage kurara ku musore igihe yibana. Ibi ni amakosa kuko bishobora kukwangiriza ahazaza.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO