Menya amakosa uzirinda niba aribwo ugitangira gukundana.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app tugusure Tell : 0788441488 ============

Iyo abantu bagitangir agukundana bashobora gukora amakosa akaba yatuma batandukana vuba, cyangwa niyo bakomeza gukundana bakazabana nabi kuko batabyitwayemo neza kuva mu ntangiriro.

Dore rero amakosa buri bantu bagitangira gukundana bagomba kwirinda.

Dore rero amakosa buri bantu bagitangira gukundana bagomba kwirinda.

Kwihutisha ibintu

Iyo abanu bagitangir agukundana baba bafite byinshi bagomba kwiganaho, nyamara hari ubwo umwe aba aje afite gahund ay’ubukwe ugasanga ahise ayikubita kuri mugenzi we. Hari n’abahita batangira kwibaza abana bazabyara n’ibindi. Urugendo rwo gukundana rugomba kugenda intambwe ku yindi nta kwihutisha ibintu.

Kuvuga cyane ku bo mwigeze gukundana

Ntabwo ari byiza ko iyo utangiye gukundana n’umuntu uhora umubwira amateka y’abo mwakundanye nuko byagenze. Gerageza kugira aho ugarukira ibindi aba azagenda abimenya uko iminsi ishira muri kumwe.

Kwiburira umwanya

Nubwo uba ugiharaye uwo mukundana ntabwo ari byiza ko umwanya wose uwumuharira ngo wowe wiburire umwanya. Kuva mugitangira gukundana , ishakira uwmanya wawe uhagije wigengaho aho kuba ibyo ukora byose usa nkaho ariwe ugukoresha. Ufite uburenganzir abwo gufata umwanzuro utagendeye ku bitekerezo bye.

Kwibwira ko byose bigomba kugenda neza

Ntabwo ibibazo hagati y’abakundana biba gusa ku bamaranye igihe kirekire. N’abamaranye igihe kigufi bagira ibyo batumvikanaho kandi ntabwo bivuze ko biri butume muhita mutandukana.

Kwitangira cyane urukundo rwanyu

Si byiza kuba wakitangira urukundo rutari rwashinga imizi ngo utangire kuroshoramo cyane. Aha igishoro ntabwo bivuze imitungo gusa,ahubwo hazamo igihe, ibitekerezo n’ibindi. Genda gahoro kandi ugendere ku ntera imwe n’uwo muri gukundana kugirango utamusiga. Kwitanga mu rukundo ni ngombwa ariko bifite igihe bigomba gutangirir abitewe naho urukundo rwanyu rugeze.

Ngibyo ibyo uzirinda igihe ugitangira gukundana n’umukunzi wawe kugirango bibarind ekuba mwahita mutandukana cyangw ase bikaba byazabatera kubana nabi bitewe n’intangiriro mbi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO