Menya ibintu by’ingenzi abakobwa bakunda cyane ariko bagatinya kubibwira abakunzi babo

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Buri mukobwa wese aho ava akagera iyo afite uwo bakundana hari byinshi aba amwifuzaho cyane cyane ko urukundo ruzima rurangwa n’imishinga yabateza imbere, gusa kenshi mu bahungu ntibajya bamenya ko abakobwa benshi baba bifitiye ibtekerezo ku bintu bikurikira;

1. Kuganira ibijyanye n’urugo:

Buri mukobwa wese ufite gahunda yo kubaka, burya iyo muganira akenshi aba ategereje kumva ko uvuga umushinga w’ubukwe, kuko usanga ibitekerezo bye yabyerekeje ku bukwe kandi akenshi ntibanabitangaza.

Rimwe na rimwe rero wowe musore ushobora gutakaza umukunzi wawe bitewe n’uko uba utarasa kuntego y’urugo kandi we ari cyo ashaka bityo akajya gushaka undi umwereka ko afite gahunda yo kubaka, wowe aba abona ari ugukundana gusa ariko utifuza ko mubana kandi burya ni gake yabikubwira.

2. Utugambo turyoshye:

Umukobwa uri mu rukundo aba akeneye kubaho nk’umwana w’uruhinja, buriya amagambo aryoshye agira agaciro mu rukundo rwanyu n’ubwo benshi mu bamaze iminsi bakundana batabiha agaciro, gusa guhora ubwira umukunzi wawe ko umukunda ni ikintu cy’ingenzi kuko akomeza kumva ko hari umuntu umwitayeho mu buzima bwe bityo bigatuma yirengagiza abandi.

N’ubwo abakobwa bakunda utu tugambo ariko wowe muhungu ugomba kumenya ko umukobwa adashobora kukubwira ngo: Ndashaka ko ubwira utugambo twiza, ugomba kwibwiriza!

3. Kuryoshya (kwitabira ibirori)

Ibi byo si ibanga abakobwa benshi bakunda gusohoka ariko bikaba akarusho iyo asohokanye n’uwo bakunda. Ugomba kwibuka ko iyo usohokanye n’umukobwa yumva yishimye ku buryo budasubirwaho kuko usanga yanezerewe bigaragara, kenshi abakobwa baba bifuza ko abakunzi babo babasohokana n’ubwo kenshi batabivuga.

4. Kumutungura: Surprises

Bamwe mu bakobwa b’iki gihe bakunda ibyo bakunze kwita surprise cyangwa guhabwa impano uko yaba ingana kose ariko akayibona atabiteganyaga, ibi birushaho kumushimisha ku bw’urukundo aba agukunda iyo umuhaye impano umutunguye ayishimira kurushaho bityo urukundo rukiyongera. Gusa ni gake umukobwa yakubwira ko ashaka ko uzamuha impano umutunguye n’ubwo babikunda.

Ni byiza ko umenya ibyo ukwiye gukorera umukunzi wawe udategereje ko abikubwira kuko akenshi badatunze kubivuga, ugomba kumenya igikwiye mu gihe gikwiye akaba ari cyo umuganirizaho.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO