Menya impamvu 6 udakwiriye kugenderaho niba wifuza kujya murukundo rw’ukuri.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri 0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Niba ushaka kuba mu mubano wishimiye, ntukwiriye gutangira gukundana ugendeye ku mpamvu turi bugarukeho muri iyi nkuru. Zose ni impamvu zidakwiriye umuntu ushaka kubaho yishimiye urukundo arimo.

1.Ufite irungu/ urigunze

Gutangira gukundana n’umuntu kuko ufite irungu cyangwa se wumva ko wigunze si impamvu nziza yakwinjiza mu mubano kuko n’ubundi uzakomeza kugira irungu cyangwa kumva uri wenyine nubwo umukunzi wawe yaba akuri iruhande. Uzisanga ugifite irungu kuko nubundi winjiye mu mubano mu gihe kitari cyo cyangwa se biguturutsemo ubwawe.

Menya impamvu 6 udakwiriye kugenderaho niba wifuza kujya murukundo rw’ukuri.

2. Kwibagirwa uwahoze ari umukunzi wawe

Hari abantu benshi bahita bihutira gushaka undi mukunzi vuba vuba kugira ngo babashe kwibagirwa igikomere batewe n’umukunzi bahoze bakundana. Ni ikosa kuko urukundo nkurwo ruhutiweho rutarangira neza. Inama nziza ugirwa ni ukubanza gukira neza igikomere aho guhutiraho ngo ukunde wibagirwe uwo mwahoze mukundana.

3. Imyaka

Kwinjira mu mubano runaka kuko ubona ko imyaka yawe iri kugusiga nayo si impamvu nziza yatuma utangira umubano. Imyaka iri kugusiga siyo izatuma ukundana n’uwo muntu ngo ruhame, ahubwo ukwiriye kwinjira mu mubano ari uko wumva ko koko bikurimo kandi igihe kigeze.

4. Gukururwa n’imiterere y’inyuma gusa (Physical attraction)

Bamwe mu bantu bakunda gukururwa n’imiterere y’inyuma y’umukobwa cyangwa se umusore, bakumva ariyo ihagije ngo batangire urukundo cyangwa umubano n’uwo muntu runaka.

Imiterere y’inyuma ni kimwe mu byo wagenderaho ukunda umuntu ariko siyo mpamvu nyamukuru yagukururira guhita wimariramo umuntu kuko akenshi usanga ari ngombwa ko ureba n’ingeso cyangwa imiterere ye mu buzima busanzwe kugira ngo ubashe kubona ko mwazashobokana.

5. Umuryango n’inshuti zawe ziramukunda

Gukundana n’umusore cyangwa umukobwa kuko umuryango wawe umukunda cyangwa ko inshuti zawe zimwishimira naryo ni ikosa usabwa kutazakora. Impamvu ni uko abo bose ataribo bazakundana na we ahubwo wowe ubwawe ni wowe amarangamutima agomba guturukaho. Nimuramuka mugiranye ikibazo, uzisanga wicuza kuko nubundi uziha impamvu y’uko utari warigeze umukunda ahubwo ko mwahujwe n’uko abantu b’inshuti zawe aribo bamukundaga. Ese ntuzicuza icyo gihe wataye ?

6. Inshuti zawe nazo zifite abakunzi

Gutangira gukundana ngo kuko n’inshuti zawe zifite abakunzi ni ikosa kuko urukundo cyangwa umubano ugomba kubyinjiramo biguturutsemo ubwawe atari uko ugize uwo ubyigana cyangwa ubireberaho.

Ukwiriye gutegereza igihe nyacyo cyangwa ko umukunzi nyawe aza mu buzima bwawe.

Hari izindi mpamvu na we uzi ?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO