Menya impamvu hari abantu babira ibyunzwe mugihe barigukora imibonano mpuzabitsina nicyo wakora niba bikubaho.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abahanga bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina ari igikorwa kigirwamo uruhare n’ingingo zose z’umubiri kandi ko gishobora gufasha mu gutwika ibinure no kugabanya isukari; ibi ni ibintu birimo ukuri kubera ko icyo gikorwa gisaba imbaraga nyinshi kandi kigatuma ibice bitandukanye by’umubiri binyeganyega.

Kubira ibyuya mu gihe cy’ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina rero ngo ntacyo bitwaye, ntibinakwiye gutungura umuntu kandi ngo ni na byiza, icyakora abantu bagirwa inama yo kuzirikana isuku ku buryo bashobora gutegura udutambaro twabugenewe two kwihanaguza ibyunzwe dore ko kwisanga wabibize muri icyo gikorwa bifite inyungu zitandukanye nk’uko bigaragazwa na latestly.com.

Menya impamvu hari abantu babira ibyunzwe mugihe barigukora imibonano mpuzabitsina nicyo wakora niba bikubaho.

Bifasha gutwika ibinure no kugabanya isukari nyinshi mu mubiri

Si ibintu abantu benshi basanzwe bamenyereye ko igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gishobora gufasha mu kugabanya isukari mu mubiri no gutwika ibinure bikagabanuka ariko burya iki gikorwa ngo ntaho gitaniye no gukora imyitozo ngororangingo kuko cyongera ubushyuhe mu mubiri, kikazamura urwego rwo gutera k’umutima ari na yo mpamvu abakirimo bashobora kwisanga babize ibyunzwe.

Bakomeza bavuga ko mu gihe wagize ubunebwe bwo kujya mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri, ushobora gukorera mu rugo uwo wo gutera akabariro kandi ukungukirwa nk’uwagiye muri izo nzu (Gym) ndetse ngo ukanagerekaho iryo shimishamubiri rinakora ku marangamutima.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko kubira ibyunzwe no kurya ibintu bimwe na bimwe nk’inkeri, inzuzi z’ibihaza cyangwa ifu yabyo; bituma urushaho kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bikanagufasha kumererwa neza mu buzima.

Iyo ubikoze wirinda kunywa itabi no kunywa cyane ibisindisha kandi ukanagabanya kurya inyama zitukura ari na ko abagabo bakangurirwa kurya inyanya cyane kuko bibafasha mu gutuma intangangabo zimera neza.

Kubira ibyuya ni ikimenyetso cy’uko imibonano mpuzabitsina iri kugenda neza

Latestly.com ivuga ko ntako biba bisa iyo abantu babiri bisanze babize ibyunzwe bambaye umwambaro wa Adamu (uko bavutse) mu gihe bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina imibiri ikoranaho kuko icyo ngo ari ikimenyetso simusiga ko bombi bari kwizihirwa n’ibyo baba barimo.

Abagore bo bagirwa inama yo kwihata imbuto zirimo inanasi, ipapayi, amacunga n’izindi kugira ngo uretse kuryoherwa n’icyo gikorwa, baniyumve neza kandi bahorane impumuro nziza mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina bigaragara ko ishobora gutera umuntu kubira ibyunzwe kandi ari n’ikimenyetso cy’uko bari kuvanamo ibyishimo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO