Menya Rusizi Entertainment abanyempano bagira uruhare mw’iterambere ryaho batuye

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Rusizi Entertainment n’ itsinda rikora ibijyanye n’imyidagaduro mu ntara y’uburengerazuba ririmo ibyiciro bitandukanye: Abamurika imideli, ababyina kinyarwanda, ababyina bigezweho,Abahanzi b’indirimbo, abakina Sinema, yashinzwe muri 2018 ibarizwamo abagera kuri 40, abakobwa 19 n’abahungu 21.

Iyi Rusizi Entertainment n’umuryango w’urubyiruko ufunguye ufite intego yo guteza imbere abanyempano batandukanye baba mu karere k’Ikinyaga(Rusizi, Nyamasheke, Karongi) bizera ko nyuma yo gukora cyane babifashijwemo n’Imana ibyo bahirimbanira bizabyara amatunda. Aba banyempano bibumbiye muri Rusizi Entertainment ntibaheranwa n’amagambo bategura ibikorwa bifitiye akamaro umuryango Nyarwanda nkaho bateguye igitaramo cyagenze neza maze bakishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza bakaba banafasha bamwe mubatishoboye kubashakira isakaro, kubagurira isukari, isabune ibi bikorwa buri wa Gatandatu w’Umuganda wa buri kwezi.

Ku bijyanye no kumurika imideli aba bo muri Rusizi Entertainment bari no guhatana muri KIVU AWARDS 2019 nkabanyamideli bahize abandi(Best Models of the year) bahamya ko benshi batarasobanukirwa ibyo bakora

“Byaratugoye cyane kuko kugeza n’ubu hari abatarabyumva neza ibintu bijyanye no kumurika imideli, bidusaba imbaraga nyinshi hari abatubona nk’abibone nyamara siko biri aka n’akazi gatunga ugakora neza”

Inzira yo kwagura ibyo bakora biracyagoranye kuko birya bakimara ku bijyanye n’imyambaro bamurika kuko n’abacuruzi cyangwa abadoda imyambaro batarasobanukirwa umumaro wo gukorana nabo ku bwinshi gusa bizera ko uko iminsi izagenda yicuma bizatungana ibyo kwishyura amaduka abambika bikagenda nka nyomberi.

Mu magambo y’ukuriye Rusizi Entertainment ahamya ko ababyeyi bamwe na bamwe ku bijyanye no kumurika imideli batumvaga ibyo aribyo ndetse bakumva ko abana babo bashaka kuba ibirara

“Ababyeyi byabanje kugorana bavugako abana tugiye kubagira ibirara gusa kubera ubuyobozi budushyigikiye bagerageza kubaganiriza n’ubwo bamwe batarabyumva neza gusa benshi bamaze kubona inyungu yabyo kandi bari kudushyigikira n’abandi bizaza vuba bidatinze”

Burya gutera imbere kw’ikintu runaka bisaba ubushobozi, umuyobozi wa Rusizi Entertainment avuga ko kubera uko yirya akimara bitoroshye haramutse habaye abamwunganira amata yabyara amavuta

“imbogamizi yambere nuko ibyo byose mbikora nta muterankunga nta Bujyabanama (management) mfite byose ninjye ubikora ndayobora ngakora n’bindi byose ibintu bimbera nk’umutwaro gusa nkahatana kubera intego mfite na Rusizi Entertainment muri rusange”

Rusizi Entertainment bizera impano zabo bagasaba abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’imyidagaduro kubatera ingabo mu bitugu bagahamya ko uwabashoramo imali atahomba kuko ari abanyempano.

Twabibutsa ko Rusizi Entertainment bari mubahatanira ibihembo muri KIVU AWARDS2019.

Chat Conversation End

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO