Menya uko wakwifashisha ubuki mukurwanya indwara z’uruhu

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Ubusanzwe ubuki buzwiho ko abantu baburya kubera uburyohe cyangwa bakabukoresha nk’umuti kuko bugira uruhare mu kuvura indwara zitandukanye,ariko umwihariko wabwo nuko bukoreshwa mu kwita ku ruhu no kuvura indwara zitandukanye zarwo.

1. Ubuki bw’umwimerere ushobora kujya ubukaraba mu maso buri munsi,maze ukaba wikingiye indwara zose zibasira uruhu rwo mu maso, aho ziva zikagera.

2. Iyo ufashe urunyanya ruhiye ukavanga n’ubuki,ukajya ubyisiga buri munsi ukabimazaho iminota 15,ukabona gukaraba n’amazi uba utandukanye no gugira uruhu rwumagaye.

3. Umuntu ugira uruhu rwumagara bitewe n’izuba, yakoresha ubuki buvanze n’amata akabyisiga buri munsi akabimazaho iminota 5 akabona gukaraba,nabwo uruhu rugenda ruhehera.

4. Ubuki buvanze n’umutobe w’indimu kandi bivura amabara y’umukara yo mu maso akunda kuza ku ruhu yaba ayizanye cyangwa inkovu z’ibiheri (ibishishi) umuntu yaba yarigeze kurwara.Uru ruvange urwisiga buri munsi maze ugakaraba mu maso nyuma y’iminota 10.

5. Ushobora gukaraba umubiri wose amazi ashyushye arimo ubuki,buri gihe uko ugiye gukaraba maze uruhu rwawe rugahora rutemba itoto umubiri wose.

6. Inkovu z’ibishishi kandi zimarwaho n’uruvange rw’ubuki,amata y’ifu n’umutobe w’indimu ukajya ubyisiga buri joro uko ugiye kuryama,bikamara nibura iminota 20 ukabona koga mu maso.

7. Iyo ufite uruhu rwakunaniye kandi rukaba rukunda kuzana uduheri duto tumeze nk’urumeza,ubundi rukaba rufite ibinure byinshi,wisiga ubuki buvanze n’umuhondo w’igi ndetse n’umutobe w’indimu ukajya ubyisiga nibura inshuro imwe mu cyumweru,uruhu ruracya neza.

8. Iyo kandi ugira ibishishi bidakira ukoresha amazi y’igitunguru,ukavanga n’indimu n’ubuki ukajya ubyisiga uko ugiye kuryama,birakuvura mu gihe gito cyane.

9.Ubuki buvanze n’ipapayi ihiye neza ukabivanga ukabyisiga mu maso ukabyoga bimaze kuma neza,nabyo birinda uruhu kuyaga ku muntu ukunda kugira ibinure byinshi mu maso.

Ubu nibwo buryo ushobora gukoresha ubuki wirinda indwara zibasira uruhu kuko ari umuti w’indwara zimwe na zimwe z’uruhu nkuko twabivuze kandi impinduka zigaragara mu gihe kitarenze iminsi 30 gusa ukoresha bumwe muri ubu buryo bwavuzwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO