Minisitiri Bamporiki na Nduhungirehe basabye abapasiteri kudashakira inyungu mu bakristu basaba amaturo n’icyacumi muri ibi bihe bikomeye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Kuva ku itariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo mu Rwanda hagaragaye umuntu wamberewanduye icyorezo cya Coronavirus (Covid-19), kuva ubwo Leta yahise ishyiraho ingamba zigamije kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo mu gihugu. Muri izi ngamba zafashwe harimo no gufunga insengero n’ibindi bikorwa byose bihuriza hamwe abanu benshi.

Nyuma yuko insengero zifunzwe abapasiteri batandukanye bimuriye amateraniro kuri internet biciye ku rubga rwa Youtube, Radios n’amatelevisoin aho baba babwiriza abayoboke babo bakabakurikira batavuye mungo.

Ibi byatumye abayobozi b’aya matorero banahindura uburyo bwo guturisha aho bamwe bashyizeho amakonti yo mu ma banki azajya anyuzwaho icyacumi n’amaturo asanzwe ndetse n’imirongo ya telefone ashobora kwoherezwaho.

Urugero ni nk’Itorero rya ADEPR ryandikiye ibaruwa Abakirisitu baryo ku wa 20 Werurwe 2020 ribamenyesha uburyo bakoresha batanga amaturo.

Iyp baruwa yashyizweho umukono n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, ivuga ko mu rwego rwo korohereza Abakirisitu gushyigikira umurimo w’Imana, hari uburyo butatu bakwifashisha batanga amaturo:

Ubwa mbere ni ugukoresha uburyo bw’Umudiyakoni (agasanduku k’amaturo kaba mu rusengero). Ubwa kabiri ni ugukoresha uburyo bwa Konti yo muri Banki ya Paruwasi igahabwa Abakirisito, ubwa gatatu bukaba ari uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money, itorero ry’Akarere rigakoresha nimero rizahabwa n’ibiro bikuru, izo nimero zikamenyeshwa abakirisito.

Minisitiri Bamporiki Edourd mu butumwa yanyujije kuri twitter yavuze ko ibi bihe abashumba aribo bari bakwiye gutekereza uko batunga intama kurusha ko intama zatunga abashumba kuko baba bamze imyaka batura.

Yagize ati “Mushumba wacu @ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mukigega.”

Minisitiri Olivier Nduhungirehe nawe yunze mu rya Bamporiki n’abandi avuga ko muri ibi bihe amadini Atari akwiye gushaka kubyungukiramo.

Ati “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya #Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera.”

Ntabwo ari itorero rya ADEPR gusa kuko ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi haboneka ubutumwa bw’andi madini n’amatorero amenyesha abayoboke bayo uburyo bakwifashisha kugira ngo bakomeze gutanga amaturo.

Minisitiri Bamporiki Edourd avuga ko aba kristu bamaze imyaka myinshi batura muri ibi bihe bari bakwiye kugobokwa n’abashumba.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe ngo amadini ntabwo akwiye gushakira inyungu mu bakristu muri ibi bihe.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO