Nyampinga w’u Rwanda Ingabire Grâce wari uruhagarariye mu irushanwa rya Miss World 2021, ari mu bakobwa 57 bamaze gusezererwa muri iri rushanwa ryo ku rwego rw’Isi.
Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo uyu mukobwa yahagurutse i Kigali yerekeza muri Puerto Rico, aho yari yitabiriye Miss World yabaga ku nshuro yayo ya 70.


Cyakora cyo bijyanye n’ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye muri bamwe mu bari bitabiriye ririya rushanwa, byabaye ngombwa ko risubikwa ku munota wa nyuma mu Ukuboza, abakobwa bose bahita basezererwa mu mwiherero.
Buri wese yaratashye babwirwa ko iri rushanwa rizasubukurwa muri Werurwe 2022.
Kuri ubu urugendo rwa Miss Ingabire muri ririya rushanwa rwamaze kurangira kuko atagaragara mu bakobwa 40 bahamagajwe ngo basubire mu mwiherero w’iri rushanwa.
Ingabire kuri ubu uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yahise atangira ibiruhuko ubwo ririya rushanwa ryasubikwaga, agaragara mu bakobwa 57 bigaragara ko bamaze gusezererwa.
Abakobwa 40 bahamagajwe n’ubuyobozi bwa Miss World, basabwe kuba bamaze kugera muri Puerto Rico bitarenze tariki 12 Werurwe 2022, mbere y’iminsi ine ngo hamenyekane ugomba gusimbura umunya-Jamaica Toni-Ann Singh ufite iryo muri 2019.
Barimo abakomoka mu bihugu bya Afurika nka Côte d’Ivoire, Cameroon, Guinée, Madagascar, Kenya, Somalia, Afurika y’Epfo na Botswana.


Umuyobozi wa Miss World yashimiye buri mukobwa wari uhagarariye igihugu cye muri iri rushanwa, avuga ko ababajwe no kuba bose batabashije kujya kurisoza.
Ati: “Ndashimira buri mukobwa wari witabiriye iri rushanwa, ariko mbabajwe cyane n’uko mwese mutabashije gusubira muri Puerto Rico kurisoza. Nizeye ko buri gihugu tuzabana mu buryo bw’ikoranabuhanga tariki 16 Werurwe 2022 ubwo hazaba hatorwa Miss World 2021.”
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook