Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka w’2016, Miss Mutesi Jolly avuga ko umuhanzi wamamaye cyane muri Tanzania no ku mugabane wa Afurika, Diamond Platinumz, atari umuhungu w’inzozi ze ku buryo yamubera umugore.
Jolly yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Yago TV Show, anyomoza ibyavugwaga ko ashobora kuzisanga yarabyariye uyu muhanzi umaze gutandukana n’abagore benshi, nyuma y’aho yari amaze gushyira ku rubuga rwa Twitter ifoto ya bombi bari kumwe.


Iyi foto Jolly yayishyize kuri uyu rubuga tariki ya 18 Kanama 2021, asobanura ko we n’uyu muhanzi nyiri Wasafi Media Group bagiranye ibiganiro bigamije kunoza imikoranire n’irushanwa rya Miss East Africa.
Uyu mukobwa usanzwe ari Visi Perezida w’iri rushanwa, icyo gihe yagize ati: “Kuri iki gicamunsi twagiriye uruzinduko ku biro by’umuhanzi mpuzamahanga akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Wasafi Media, Diamond Platinumz, mu rwego rwo kuganira ku bufatanye na Miss East Africa 2021/22.”
Muri iki kiganiro cyatambutse kuri uyu wa 24 Mutarama 2022, Jolly yabajijwe niba nta wundi mubano afitanye na Diamond kuva bahura muri Kanama 2021, avuga ko ntawo keretse uwa ‘business’ kandi ngo bazanawukomeza no muri uyu mwaka.
Yagize ati: “Ni umuntu twaganiriye mu rwego rw’akazi, twarubahanye. Namwubahiye platform ye, mwubahira akazi ke, anyubahira akanjye, ndetse tunafite n’imikoranire n’uno mwaka. It’s just a business relationship (umubano w’akazi/ishoramari).”
Abajijwe uko yabyakira mu gihe uyu muhanzi yaba amwegereye, akamubwira ko amukunda, Jolly yavuze ati: “Reka reka. Ntabwo arabikora, nta n’ubwo wenda mbona ari umuhungu, kimwe n’uko ashobora kuba abona ntari umukobwa w’inzozi ze ariko mu by’ukuri, nta cyagenda, nta kirimo.”
Yongeye kubazwa niba yahakanira Diamond mu gihe yamwegera, akamubwira ko amukunda, na we asubiza ati: “Namwubahira urwo rutambwe ateye, buriya gukunda no gukundwa ni umugisha. Nabimwubahira ko anyeretse ko yankunze ariko mu by’ukuri ntabwo ari umuhungu w’inzozi zanjye.”
Miss Jolly yavuze ko umuhungu w’inzozi ze ari uwo buzuzanya mu byumvire kandi bahuje intego.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook