Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yamaze kwemeza ko Miss Mutesi Jolly ari umwe mu buzatabira ibirori y’isabukuru ye.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hamamazwa ikirori kijyanye n’isabukuru y’uyu musirikare uzaba wujuje imyaka 48.


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kainerugaba akaba yavuze ko mu birori byo kwizihiza isabukuru ye, Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ari umwe mu batumiwe bazabyitabira.
Ati “Jolly Mutesi, wabaye Miss Rwanda, inshuti yanjye ya kera azaba ari mu birori by’isabukuru, tuzagirana ibihe byiza.”


Muhoozi Kainerugaba yavutse tariki ya 24 Mata 1974 avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Biteganyijwe ko tariki ya 23 Mata 2022 hazaba ikirori kibanziriza isabukuru (pre-party) kizabera kuri Lugogo Cricket Oval.
Cyatumiwemo abahanzi batandukanye nka Jose Chameleone, Bebe Cool n’abandi, kwinjira biza ari ubuntu ndetse kurya no kunywa nabyo bizaba ari ubuntu.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook