Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015 yatangaje ko azakora ubukwe na Kwitonda Arsene bamaze igihe kinini bakundana.
Mutoni Balbine yabitangaje kuri uyu wa 28 Kamena 2022 abicishije kuri konti ye ya Instagram.
Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015 yatangaje ko azakora ubukwe na Kwitonda Arsene bamaze igihe kinini bakundana.
Yagize ati “Nabonye urukundo ubwo nakubonaga. Warakoze kunkunda utizigamye no kuzana ibyiza buri munsi. Mfite amatsiko yo gukomeza gukurana na we ubuzima bwacu bwose.”
Umutoni Balbine yahise anavuga ko we n’umukunzi we Kwitonda Arsene bazasezerana imbere y’Imana.
Aba bombi batangiye gukundana guhera mu mwaka wa 2014, bivuze ko biyemeje guhana isezerano ryo kubana akaramata nyuma y’imyaka umunani. Bose batuye mu Butaliyani.
Mutoni Balbine yabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015, mu 2016 yongeye kugerageza amahirwe muri iri rushanwa ariko ntiyagira umwanya atsindira. Mu 2014 yari yabaye Miss High School.
Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook