Hashize iminsi havugwa ubukwe bwa Miss Muyango Claudine n’uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Kimenyi Yves ndetse abavugaga iby’ubu bukwe bavugako uyu mukobwa atwite.
Kimenyi Yves, umusore ukundana na Muyango, yamaze gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports avuye muri Rayon, hari amakuru yavugagako impamvu yatumye uyu munyezamu asinya huti huti muri Kiyovu ari uko yari akeneye amafranga kugirango akore ubukwe n’umukunzi we byavugwaga ko atwite.
Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yahakanye aya makuru akomeje kuvugwa ko yaba agiye gukora ubukwe n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Yves Kimenyi.


Byanavugwagwa kandi Muyango Claudine yaba anatwite inda ya Kimenyi Yves bamaze umwaka bakundana.
Uyu mukobwa yahamije ko nta gahunda yo gukora ubukwe afite vuba aha nk’uko biri kuvugwa.
Ati “Nta bukwe mfite, nta na gahunda ya bwo mfite vuba. Byari kunshimisha iyo buba buhari ariko nta bwo.”
Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves batangiye kwerura ko bakundana mu mwaka ushize muri Kanama.


Kuva ubwo ntibasiba kwerekana amafoto ku mbuga nkoranyamabaga bagaragaza ko baryohewe n’urukundo, aho aba bombi baba babwirana amagambo asize umunyu.
Ndetse hari n’amakuru yavugwaga ko aba bombi babana munzi imwe nk’umugore n’umugabo nubwo bo batigeze babyemera.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook