Miss Rwanda 2020 abavuga Ikinyarwanda gusa bakomorewe, ibisonga nabyo bishyirirwaho umushahara

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo urugendo rwo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 rutangire, uyu akazasimbura Nimwiza Meghan urifite ubu. Abategura iri rushanwa basobanuye byinshi ku mitegurire yaryo ndetse n’impinduka zizagaragaramo kuri iyi nshuro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration BackUp itegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bwavuze ko uyu mwaka rizagaragaramo impinduka zitandukanye uhereye ku bafatanyabikorwa kugeza ku bihembo.

Mu gihe byari bimenyerewe ko umuterankunga w’Imenya wa Miss Rwanda ari Cogebanque kuri iyi nshuro siko biri kuko yasimbujwe Ecobank, naho MTN na AIF (Africa Improved Food) bazamo nk’abaterankunga bashya.

Mu bijyanye n’imitegurire, Bwana Ishimwe Dieudonne uyobora Rwanda Inspiration Back Up yavuze ko kuri iyi nshuro abakobwa bazahatana buri wese azaba yemerewe gukoresha Ikinyarwanda kandi ntibigire icyo bihindura ku mitangore y’amanota.

Nta mukobwa wemerewe gutsindirwa mu ntara imwe ngo ajye guhatanira mu yindi nkuko byari bisanzwe bigenda.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 azajya ahembwa ku kwezi umushahara ungana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Frw) azajya atangwa na AIF ndetse azahabwa imodoka nshya ya Suzuki Swift na Rwandamotor na yo yiyongereye mu baterankunga, azanahabwa ibindi bihembo bitandukanye.

MTN Rwanda uyu mwaka niyo izahemba Miss Popularity uzahabwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw) ndetse agahabwa amasezerano yo gukorana n’iki kigo mu kwamamaza gahunda ya Yolo igenewe urubyiruko.

Abazaba ibisonga bya Miss Rwanda 2020 nabo bashyiriweho ibihembo, igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1,200,000Frw) ndetse ahabwe n’itike y’indege yo kujya gutembera i Dubai naho ibihembo by’igisonga cya kabiri bikaba bikiri kuganirwaho n’umuterankunga nk’uko byatangajwe na Ishimwe.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019 aribo amajonjora yo gutoranya abakobwa bazahagararira intara muri aya marushanwa azatangirira i Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba, kuri 28 Ukuboza akaza akomereza i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.

Umukobwa uzeguka ikamba rya Miss Rwanda 2020 azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku itariki ya 22 Gashyantare 2020.

Ishimwe Dieudonne uyobra Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Nimwiza Megha ufite ikamba rya Miss Rwanda 2019 yitabiriye iki kiganiro n’Abanyamakuru aribwo akigera i Kigali ava muri Miss World.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE