Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yakatiye abamuhaye ikamba yanga gukomeza gukorana nabo

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Miss Nishimwe Naomie uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2020, yavuze ko adashaka gukorana na Rwanda Inspiration Back-Up yagombaga kuzajya ireberera inyungu ze mu gihe azamarana iri kamba. Ibi bishobora no kumuviramo kutazaserukira igihugu muri Miss World 2020.

Ubusanzwe kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up  niyo itegura irushanwa rya Miss Rwanda ndetse ikaba inareberera inyungu ( Management) z’umukobwa uba wegukanye ikamba mu gihe cy’umwaka arimarana, banavuga ko bamufasha gushyira mu bikorwa umushinga aba yagaragaje mu irushanwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werure 2020 nibwo Miss Nishimwe Naomie yashyize hanze itangazo rivuga ko ariwe uzireberera inyungu ze aho kuba iyi kompanyi ya ‘Rwanda Inspiration Back-up’.

Yagize ati “Nejejwe no kumenyesha abantu bose ko Nishimwe Naomie ariwe uzigenzurira imishinga ye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo”.

Uyu mukobwa avuga kandi ko uyu mwanzuro wafashwe kugira ngo azabashe kurangiza umushinga we ujyanye no kurwanya indwara y’agahinda gakabije (Depression).

Akomeza avuga ko azakomeza gukorana bya hafi na Rwanda Inspiration Back Up nk’uko abigomba nka Miss Rwanda gusa yirinze gutangaza impamvu z’iki cyemezo. Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back-Up nabo ntakintu buratangaza kuri iritandukana ryabo na Miss Naomie.

Mu gihe aba bombi baba batandukanye mu buryo butemeranyijweho n’impande zombi, uyu mukobwa ashobora kutazaserukira igihugu mu marushanwa ya Miss World 2020 bitewe nuko iyi kompanyi ariyo yahawe amasezerano yo kujya yoherereza userukira igihugu, baba bafite uburenganzira bwo kohereza yo umwe mu bisonga bya Naomie bikavugwa ko yanze kwubahiriza amasezerano bagiranye.

Naomie abaye umukobwa wa kabiri wegukanye ikamba rya Miss Rwanda ariko akanga gukorana na Rwanda Inspiration Back-Up nyuma ya Miss Kundwa Doriane waryegukanye muri 2015.

Miss Doriane nawe akimara kwegukana iri kamba yahise asesa amasezerano yari yagiranye n’iyi kompanyi ndetse bituma ataba umunyarwandakazi wambere witabiriye Miss World.

Kubwo kurinda amabanga yatumye uyu mukobwa asesa amasezerano, icyo gihe iyi kompanyi yahise ireka kohereza umukandida muri Miss World kuko Doriane batari bagikorana ahubwo imwohereza mu mwaka wakurikiyeho aribwo hagendaga Mutesi Jolly muri 2016.

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yakatiye abamuhaye ikamba yanga gukomeza gukorana nabo.
Urwandiko rya Miss Naomie rivuga ko atazarebererwa inyungu na Rwanda Inspiration Back Up.
Ishimwe Dieudonne uzwi cyane nka ‘Prince Kid’ akaba ariwe uyobora Rwanda Inspiration Back Up.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO