Hari hashize igihe havugwa inkuru y’itandukana rya Miss Raissa Vanessa n’umugabo w’umunyamafara wo mugihugu cya Congo Kinshasa, Putin Kubalu wari waranamwambitse n’impeta, Vaness yemeje ko batakirikumwe, haribazwa niba uyu mukobwa abona undi mugabo w’umuherwe.
Aya makuru yaravuzwe cyane muri 2020, aba bombi baje kugaragaza ko bakiri murukundo ubwo bongeraga kugaragara barimukumwe muri Tanzania muri Kamena 2020, bivugwako ariho bari bagiye kwiyungira.


Vanessa na Putin ubwo bavaga muri Tanzania inkuru yakurikiyeho n’iy’uko bari bagiye gukora ubukwe bivugwako bwagombaga kuba muri ntangiriro za 2021, amakuru yo gukora ubukwe yari yatangajwe na Vanessa, aho yagize “Mfite ubukwe muri 2021 kuko nicyo kintu ntegereje kurusha ibindi muri uyu mwaka”.
Inkuru y’ubukwe, Ikinyamakuru Ibyamamare.com twashatse kumenya niba arimpamo koko maze twegera, umunye-Congo, Putin Kubalu, tumubaza niba afite ubukwe na Vanessa uyu mugabo yavuzeko ntacyo ashaka kubivugaho.


Kuri iki Cyumweru taliki ya 3 Mutarama 2021 nibwo Vanessa yagaragajeko yatandukanye n’uyu mugabo agaragaza ko ubu ari wenyine aho yagize “Ndongeye mbaye umwe”aha yashaka kugaragaza ko atakiri kumwe nuwo yari yarihebeye murukundo
Abari hafi ya Miss Uwasse Vanessa bavugako uyu mukobwa, amaze iminsi yarakuyemo impeta yari yarambitswe n’uyu mugabo ndetse bivugwako ashobora kuba yaranayijugunye, n’amafoto asigaye agaragaza ntaho agaragara yambaye iyi mpeta.


Abakunzi ba Vanessa ubu barikwibaza niba uyu mukobwa azabona undi mugabo w’umunyamafaranga dore ko uyu barikumwe byagaragaraga ko ayafite, ukurikije uko aba bombi bagaragaraga barikumwe ahantu hahenze ndetse barikunywa amayoga ahenze cyane.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook