Miss wa Ukraine yashyize hasi ibyo kumurika imideli yegura imbunda ajya kurugamba gufasha abasirikari b’igihugu cye kurwanya ibitero by’abarusiya(Amafoto)

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umukobwa wabaye Miss wa Ukraine yiyemeje gushyira ubuzima bwe mu kaga, ashyira hasi ibyo kumurika imideli yegura imbunda ajya kurugamba guhangana n’ibitero by’abarusiya bateye igihugu cye.

Anastasiia Lenna yabaye Nyampinga wa Ukraine mu 2015, kuri ubu ari mubaturage babasivire barenga ibihumbi bafashe imbunda bagamije guhangana n’ibitero by’abarusiya batangije intambara mugihugu cyabo.

Anastasiia Lenna yabaye Nyampinga wa Ukraine mu 2015

Uyu mukobwa wari usanzwe afite akazi mukigo gishinzwe imibanire rusange muri Ukraine, yagaragaye afite imbunda yambaye imyambaro ya gisirikari avugako yambariye urugamba.

Anastasiia yari amaze iminsi asangiza abakunzi be kurubuga rwa instagram amafoto atandukanye ndetse ashishikariza urubyiruko rwo mugihugu cye gukunda igihugu bakanacyitangira.

Icyemezo cyo kuba uyu mukobwa yeguye imbunda akajya kurugamba cyishimiwe nabenshi mubamukurikirana aho wabonaga bamubwira amagambo yo kumushyigikira no kumutera ingufu.

Anastasiia yihanangirije ingabo z’Uburusiya ati: “Umuntu wese wambutse umupaka wa Ukraine agamije gutera azicwa!”

Umukobwa wabaye Miss wa Ukraine yiyemeje gushyira ubuzima bwe mu kaga, ashyira hasi ibyo kumurika imideli yegura imbunda
Anastasiia yihanangirije ingabo z’Uburusiya ati: “Umuntu wese wambutse umupaka wa Ukraine agamije gutera azicwa!”

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO