Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo uvuga ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa.
Icyakora abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi.
Iyimyanzuro igira iti “Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora, abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Abaturage barakangurirwa kandi gukomeza kwipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.’’
Ubwo Covid-19 yibasiraga Isi, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwafashe ingamba zo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Mu ngamba zafashwe harimo kwambara agapfukamunwa, byagizwe itegeko kuva muri Mata 2020.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook