Mubahanzi bo muri Afurika bakunzwe cyane ku isi, Burnaboy ku mwanya wambere, Diamond kumwanya wa 2, abahanzi bo muri Amerika basabwe guhumuka.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Umuziki wo muri Afurika utangiye gukundwa cyane no gukurikirwa mubice bitandukanye by’isi.

Abahanzi b’abanyafurika bamaze kugaragaza ko bashoboye kuruhando mpuzamahanga, ubu biragoranye kuba wakora urutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe ku isi ngo maze uburemo indirimbo y’umuhanzi ukomoka muri afurika kandi akorera muzika ye muri Afurika.

Mugihe cya Akon, ubwo yari akunzwe bavugako ari umuhanzi w’umunyafurika, byari bigoye cyane kubona umuhanzi uzwi na benshi ku isi kandi akorera muzika ye muri Afurika, Akon nawe icyamufashaga ni uko yakoraga umuziki nk’umunyafurika, ariko muzika ye ayikorera kubuta bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, ibi nibyo byamuhaye imbaraga cyane abanyafurika baramufana maze yamamara isi yose.

Diamond, Burna Boy na Davido nibo bayoboye abahanzi bo muri Afurika

Ubu umuziki w’abahanzi bakorera muzika muri Afurika urayoboye ndetse hari bamwe ureba ingufu bafite ukabonako bashaka kutwibagiza abahanzi bo muri Amerika bafatwa nkabayoboye abandi muri muzika ikunzwe ku isi ndetse ibi bikaba byatangiye gutera ubwoba abakurikiranira hafi ibyamuzika basaba abahanzi bo muri Amerika ko bahumuka kuko nibareba nabi, aba banyafurika bashobora kubacaho bakayobora muzika y’isi.

Nkuko bitangaza n’ikinyamakuru cya Billboad gikorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aba bavugako abahanzi bo muri afurika barikuzamuka cyane kuburyo mu minsi irimbere bishobora kuzagora abahanzi bo muri Amerika.

Billboad, izobereye mugukora urutonde rw’indirimbo n’abahanzi bakunzwe ku isi, bagaragaje urutonde rw’abahanzi bakunzwe kandi bakurikirwa cyane ku isi, bakomoka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bakorera muzika yabo muri Afurika.

Uru rutonde ruyobowe n’umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria hagakurikiraho Diamond Platnumz wo muri Tanzania nta muhanzi wo mu Rwanda ugaragaraho, higanjemo abo muri Nigeria na Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Kurutonde rwakozwe na Billboad, 1. BURNA BOY 2. DIAMOND PLATNUMZ 3. DAVIDO 4. FALLY IPUPA 5. WIZKID 6. INNOSS’B 7. TEKNOMILES 8. MR EAZI 9. HARMONIZE 10. RAYVANNY 11. FLAVOUR 12. SINACH 13. EDDY KENZO 14. YEMI ALADE 15. JOEBOY

Diamond niwe muhanzi urigutungurana cyane

Kevin Meenan umuyobozi ushizwe umuziki kurubuga rwa Youtube, akaba ari n’umwe mubagira uruhare mukureba abahanzi n’indirimbo bikunzwe ku isi, yavuzeko Diamond Platnumz ari uwo kwitonderwa kuko ari kuzamuka bidasanzwe.

Ubwo Kevin Meenan yavugako uko abahanzi bakoresha urubuga rwa Youtube yahamijeko abahanzi bo muri Afurika bakomeje kwatsa umuriro kubahanzi bo muri Amerika maze atanga urugero kuri Diamond wo muri Tanzania

Kevin Meenan, avugako yagenzuye ikusanyamakuru n’isesengura ry’amakuru ya YouTube Music Charts & Insights aboneka muri iyi Billboard Deep Dive agira ati: “Abahanzi bo mu Burengerazuba barashobora kwigira ku byo abahanzi bo muri Afurika bakora, cyane cyane abamenyekanye ku rwego mpuzamahanga.” 

Meenan yatangajwe cyane cyane nuburyo umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya akoresha umuyoboro we wa YouTube – igice kimwe azi kwihangira imirimo, afite Radio, Televiziyo, afite studio ye Wasafi Classic ndetse yazamuye kuburyo budasanzwe abahanzi barimo Rayvanny na Harmonize.

Mu makuru, Kevin Meenan yakusanyije kurubuga rwa Youtube, bigaragara ko Diamond afite abafatabuguzi miliyoni 3.6 hamwe na miliyoni 980 z’abamaze kureba ibyo yashyize kurubuga rwe rwa Youtube, hafi 80% muri bo baturutse hanze ya Tanzaniya.

Mu gihe baheruka gukorera igenzura ku ya 1 Gicurasi 2019, kugeza ku ya 1 Gicurasi 2020, Meenan avuga ko, ku isi hose, Kenya, iri ku mupaka wa ruguru wa Tanzaniya, ariyo ifite abantu benshi cyane bakurikirana Diamond Platnumz, ikurikirwa na Tanzaniya na Amerika.

Meenan avuga ko yatangajwe no kubona ko Diamond Platnumz yashyize ahagaragara amashusho 600 muri icyo gihe. Agira ati: “Mu byukuri nagombaga kubigenzura inshuro eshatu kugirango ndebe ko ari byo”, akomeza avuga ko inzira y’umuhanzi yo kumenyekanisha indirimbo ze ari inyigisho.

“Kuri buri mashusho yindirimbo [yemewe] afite – ni amashusho yindirimbo zitanga umusaruro mwinshi” Diamond ni wamuntu ushobora gushyira kuri youtube ibyo abonye byose kandi bigatanga umusaruro.

Indirimbo ya Platnumz iheruka ni “Jeje,”Meenan avuga ko uyu muhanzi yabanje gushyiraho amashusho y’indirimbo yemewe, hanyuma akurikirwa n’andi mashusho atatu: amashusho y’indirimbo, imbyino, verisiyo ya karaoke idafite amajwi, ibi byose bimufasha gukomeza gushimisha abamukurikiye bigatuma akundwa kurushaho.

Burna Boy akunzwe cyane muri Amerika, Ubufaransa n’Ubwongereza

Umubare munini” w’urubuga rwa YouTube ku bahanzi bo muri Afurika barengeje miliyoni imwe y’abafatabuguzi – muri bo harimo Wizkid, Yemi Alade, Davido, Burna Boy na Naira Marley – aba bakurikira baturuka hanze y’ibihugu aba bahanzi bakomokamo

Urugero nka  Burna Boy na Davido. “Mirongo cyenda na gatanu ku ijana by’aba bakunda bava hanze ya Nijeriya.” nka Burna Boy akunzwe cyane muri Amerika,Ubufaransa agakurikirwa na Davido ari nawe wahoze afite abakunzi benshi muri ibi bihugu.

Davido nawe akunzwe cyane muri Amerika, Ubufaransa n’Ubwongereza

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO