Mudandi Frank yasohoye indirimbo yitwa “Kabana” ivuga ku mukobwa ureshya igitsina gabo

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Mudandi Frank yasohoye indirimbo yitwa “Kabana” ivuga ku mukobwa
ureshya igitsina gabo.

Umuhanzi Mudandi Frank ubusanzwe witwa Ndamyirokoye François
yasohoye indirimbo yitwa “Kabana” ivuga ku mukobwa uba ufite
umukunzi akambara imyambaro ireshya abandi basore cyangwa abagabo
umukunzi we agahangayika.

Mu kiganiro yagiranye na Ibyamamare.com  yavuze ko impamvu iyo ndirimbo yayihimbye ari uko ari ibintu abona bikunda kubaho mu buzima busanzwe.

Yagize ati “ Indirimbo yanjye ivuga ku mukobwa uba ufite umukunzi
cyangwa umugore uba ufite umugabo ariko akambara imyambaro
ireshya abandi ,umukunzi we akabura amahoro yibwira ko bamumutwara”.

Uyu muhanzi avuga ko akomeje gutegura Alubumu ye iyo ndirimbo
yitwa Kabana akaba ari imwe mu ndirimbo zizaba zigize iyo Alubumu
avuga ko azasohora muri uyu mwaka aho azakora n’igitaramo cyo
kumurika iyo Alubumu.

Ku rundi ruhande indirimbo ye nshya yitwa Kabana yakozwe na Iyzo
Pro muri Country Records.

Avuga ko kandi iyo ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugira ngo abantu
bakunda kubyina barusheho kwishima kuko kuko ari indirimbo ibyinitse
cyane.

Zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Alubumu ye avuga ko harimo iyitwa
“Ni Miss”, “ Cherie” yakoranye na Young Grace, “Umuntu mbwa”
yakoranye na Jay C n’iyitwa “Kenyera ukomeze” yakoranye na Intore
Masamba, Makanyaga, Mariya Yohana na Nzayisenga Sophia.

Alubumu ye kandi avuga ko izaba iriho izindi ndirimbo zirimo izo azaba
yarakoze wenyine n’indi imwe azahurizamo abahanzi bagera kuri 4.

Indirimbo Kabana ya Mudandi Frank

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO