Umugore wa Perezida Félix Tshisekedi uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Denise Nyakeru, yamukomeje muri iki gihe ingabo za Leta zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Kuri uyu wa 13 Kamena, Perezida Tshisekedi yujuje imyaka 59 y’amavuko, ukaba ari wo munsi abarwanyi ba M23 bafatiyeho umujyi wa Bunagana ukoze ku mupaka wa RDC na Uganda mu gitondo.


Mu butumwa bwifuriza uyu Mukuru w’Igihugu isabukuru nziza y’amavuko bwasohotse saa sita n’iminota ine, Denise yamwibukije ko amukunda, anasaba Imana ko yamuha ubwenge n’imbaraga bituma ashobora guhangana n’umwanzi uhanganye na Leta.
Yagize ati: “Isabukuru nziza y’amavuko nshuti kandi mugabo nkunda. Uhorane n’Imana kandi ishusho yayo ikomeze ikumurikire. Iguhe ubwenge bwinshi n’imbaraga mu bubasha bw’Umukuru w’Igihugu yaguhaye, by’umwihariko muri iki gihe igihugu gihanganye n’umwanzi.”
M23 nyuma yo gufata Bunagana, yijeje abaturage kubarindira umutekano kurusha uko ingabo za Leta zibigenza. Ni mu gihe ingabo za Leta zimwe zahungiye muri Uganda.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook