Guverinoma y’u Bwongereza imaze gufata icyemezo cyo gufatira imitungo w’umuherwe w’Umurusiya, Roman Abramovich, irimo ikipe ya Chelsea FC yavuze mu mwaka w’2003.
Iki cyemezo cyo kuri uyu wa 10 Werurwe 2022 cyafatiwe abashoramari 7 (Abramovich arimo) bari hafi y’ubutegetsi bw’u Burusiya bwashoje intambara Ukraine tariki ya 24 Gashyantare.


Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, Liz Truss yatangaje ko imitungo yose ya Abramovich na bagenzi be 6 iri mu gihugu ifatiriwe.
Ikindi cyemezo bafatiwe ni uko batacyemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza, kandi nta Mwongereza cyangwa ikigo cyo muri iki gihugu kicyemerewe gukorana na bo.
Ku mwihariko wa Chelsea, Guverinoma y’u Bwongereza yasobanuye ko n’ubwo iyi kipe yafatiriwe, ibikorwa byayo bitazigera bihagarara. Ikindi kandi, Abramovich wateganyaga kuyigurisha, nta burenganzira akibifitiye.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook