Ni inkuru idasanzwe ku bantu batuye ibice bitandukanye by’isi, kubera imico yabo itabemerera kujya ku mugaragaro bambaye ubusa, ariko nanone iyi ni inkuru isanzwe ku baturage bo muri Switzerland kuko bo umuco wabo ntacyo ubabuza kubijyanye no kwambara ubusa.
Muri iki gihugu inkuru irikuvugwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu benshi bari kwishimira ko hagiye gufungurwa kumugaragaro, resitora izajya yakira, abantu bambaye ubusa, uzajya uza wambaye nugera kumuryango ukuremo imyenda winjire wambaye ubusa.


Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Schweiz am Wochenende, bavugako iyi resitora izafungura imiryango mu mpera z’uku Kwezi kwa 2,2020.
Iyi resitora izaba yitwa “Edelweiss Basel – Nudisten Lounge” izajya yakira abantu bose babyifuza by’umwihariko ikazajya yita cyane kubaryamana bahuje ibitsina.
Uko bizajya bigenda umukiriya wese uje muri iyi resitora azajya yerekwa icyumba, agende akuremo imyambaro, ayisige ahabugenewe nuko yinjire yambaye uko yavutse.
Kwishyura nimbere, uwinjiye arabanza akabaza, ibyo yifuza kuza gufungura cyangwa kunywa, bakaguha ibiciro ugahita wishyura ako kanya.


Guhurira hamwe mwambaye ubusa si bishya kuri bamwe, umwaka ushize mu kwezi kwa 8, i Zurich, bahereye Festival yiswe “Body and Freedom Festival” yahurije hamwe abantu benshi batandukanye bambaye ubusa, muri 2017 mugihugu cy’Ubufaransa naho hafunguwe Resitora yitwa “O Naturel” nayo uwinjiyemo wese arabanza agakuramo imyambaro akinjira yambaye ubusa.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook