Panama , bafashe ingamba zidasanzwe mugukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyibasiriye isi muri iyi minsi, aho bazajya basoka mungo zabo hagendewe kugitsina.
Muri iki gihugu abamaze kwandura Coronavirus bagera kuri 1,075, abamaze gupfa ni 27
Abaturage ba Panama bamaze icyumweru mu bihe bategetswe kuguma mu ngo bagasohoka ari ngombwa, ibi bigomba kumara iminsi 15, ariko ubu noneho bazajya basohoka bishingiye ku gitsina.
Ubutegetsi bwaho bwatangaje ko kuva ubu, ab’igitsina gore gusa bazajya basohoka kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatanu mu gihe cy’amasaha abiri bajya guhaha.
Ab’igitsina gabo bo bazajya basohoka kuwa kabiri, kuwa kane no kuwa gatandatu.
Ku cyumweru nta ugomba kuva mu rugo.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu waho yavuze ko “izi ari ingamba z’akato zidafite ikindi zigamije uretse gukiza ubuzima bw’abantu”.
Mu byumweru bitatu bishize nibwo muri Panama habonetse umuntu wa mbere ufite coronavirus, ubu hamaze kuboneka abarenga 1,000 na 27 yishe.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook