Muri Rwamagana, umusore yishe umwana w’imyaka 10 amukata ijosi amuca umutwe basanga yatangiye kotsa inyama ze

Umusore wo mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki tariki 3 Gicurasi 2020, akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka 10 bivugwa ko yafashwe yamuciye umutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo.

Yagize ati “Niko bimeze yamwishe. Nta bibazo bari bafitanye. Ni umuturanyi wabo, yari yabasuye ariko aza kuva mu rugo atambikanye n’uwo mwana kuko ari ingo zegeranye. Hanyuma yaje kumwica amutemye n’umuhoro.’’

Muhigirwa yahumurije umuryango wabuze umwana, anasaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare ku buryo ahabonetse ikibazo cyajya gikurikiranwa nta rirarenga.

Umusore ukekwaho kwica uwo mwana no gushinyagurira umurambo [ngo yasanzwe yatangiye kotsa inyama ze] yahise atabwa muri yombi, kuri ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyumbu mu gihe iperereza rikomeje.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko ibi byaha biramutse bimuhamye, yahanishwa ingingo ya 130 ivuga ko umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa uwucaho umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi. Yiyongeraho ingingo ya 107 ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE