Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Usengimana Faustin yakoze ubukwe na Umuraza Daniella, bamaze imyaka 10 murukundo(VIDEO)

Usengimana Faustin, Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, kuri ubu akaba ari umukinnyi w’ikipe yo muri Zambia yitwa Buildcon FC, uyu musore yakoze ubukwe na Umuraza Daniella Bayingana, bari bamaranye imyaka irenga 10 bari mu munyenga w’urukundo.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 16 Ugushyingo 2019, imihango y’ubukwe bwa Daniella na Faustin, wabanjirijwe no gusezerana imbere y’Imana, byabereye mu mahema y’ubusitani bwa Parkland Remera, nyuma abatumiwe ni naho biyakiriye.

REBA VIDEO

Ubukwe bwa Daniella na Faustin wabonaga ari iborori bibereye ijisho, aho aba bombi bari bashagawe n’inshuti n’imiryango yabo yari yaje kubashyigikira.

Ku wa 9 Ugushyingo 2019, ni bwo Usengimana Faustin yasabye ndetse anakwa Bayingana Daniella mu muhango wabereye mu Busitani bwa Kaminuza ya UTB Ishami rya Rubavu, aho uyu mukobwa avuka. Byakurikiye igikorwa cyo guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko, bashyiriyeho umukono mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Usengimana yatangiye gukundana na Daniella mu 2009, bivuze ko aba bombi bamaranye imyaka 10 bari mu rukundo, ibidakunze kugaragara mu byamamare yaba hano mu Rwanda n’i mahanga.

Abakurikirana imbuga nkoranyambaga za Usengimana n’umukunzi we, ntibahwema kubona iby’urukundo rwabo cyane ko usanga buri umwe adahisha kwerekana ko yanyuzwe n’ubuzima babanyemo.

Usengimana Faustin yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports yanazamukiyemo na APR FC, aha hose akaba yaragiye atwara ibikombe.

Usengimana Faustin kandi yanakiniye Ikipe y’Igihugu mu byiciro byose yaba iy’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy’Isi muiri Mexique, iy’Abatarengeje imyaka 20 na 23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE