Nadia Agasaro, umugore wa Riderman ngo Imana yarakoze kumuremera umugabo udasanzwe, yavuze amagambo yateye benshi amarangamutima

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Nadia Agasaro, umugore w’umuraperi Gatsinzi Emmery uzwi nka Riderman, uyu mugore yavuze amagambo yazamuye amarangamutima ya benshi, ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko yuyu muhanzi.

Umuraperi Riderman yujuje imyaka 35 y’amavuko, kuri uyu munsi udasanzwe, umugore we yagaragaje amarangamutima ye yerekana ko ari umunyamugisha kuba yarabaye umugugore wa Riderman.

Nadia Agasaro, umugore w’umuraperi Gatsinzi Emmery uzwi nka Riderman

Uyu mugore ufitanye umwana umwe na Riderman, yashimye Imana kuba yaramuremeye umugabo ufite urukundo ndetse ahamyako atabona icyo yitura ababyeyi bibarutse uyu mugabo.

Ati “Imana yarakoze kundemera umugabo wuje urukundo, ubuhanga, kubaha Imana n’ubwitonzi. Reka mvuge ubupfura kuko hakubiyemo byose ntarondora. Ababyeyi bawe Ntacyo nabona mbitura kuri uyu munsi bibarutseho umunezero wanjye, inshuti magara yanjye, urukundo rw’ubuzima bwanjye, papa w’abacu kuko ntacyo nabinganya.”

Riderman na Nadia bafitanye umwana umwe

Arakomeza ati “Ndabashimira byimazeyo. Ndagukunda bitagira ingano, ubuso, uburebure cyangwa ubugari. Ndagukunda. Reka ngushimire nivuye inyuma kuko hejuru yo kuba umugabo mwiza uri umubyeyi buri mwana yakwifuza kugira. Imana ijye iguhozaho imigisha yayo.”

Agasaro Nadia na Riderman bamenyanye mu 2012 ariko bakundana mu 2014, baza gukora ubukwe mu 2015.

Riderman ni umwe mubahanzi bagize igikundiro kidasanzwe mu njyana ya hip hop hano mu Rwanda, ni umwe mu baraperi bake babanye n’umugore we neza nkuko bakunze kubigaragariza abakunzi babo kumbuga nkoranyambaga zabo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO