“Night Love”. indirimbo yazamuye izina rya Javanix yakoranye na The Same.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============
Afatanyije n’itsinda rya The Same, umuhanzi Javanix ubarizwa muri Dossy Promoters Ltd yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Night love”. Indirimbo yaciye amarenga yo gufungura imiryango y’uyu muhanzi ku rwego rw’Igihugu.
N’indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Captain P wi Rubavu, amashusho yayo afatirwa mu tubyiniro tw’i Gisenyi no mu mazi ateye ubwuzu y’ikiyaga cya Kivu aho abakobwa b’uburanga barimo n’abazungukazi baba bikaraga bahamya ubwiza bw’urukundo rw’ijoro ruzira imbereka. 
N’amashusho meza ari ku rwego rw’umuhanzi uri mu muzika udashakisha. Haba kuburyo yafashwe, uko yatunganyijwe, yafatanywe ubuhanga n’ubunararibonye na Red Blue Jd aba bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube. 
” Night love” n’indirimbo ya Javanix wahuje imbaraga ba The Same itsinda rimaze imyaka muri muzika Nyarwanda, The Same iyi irazwi kuko iri mu matsinda arambye mu muziki Nyarwanda n’ubwo bakorera ibikorwa by’umuziki mu karere ka Rubavu byagorana kumva uwakurikiye Muzika Nyarwanda kuva muwa 2012 utazi aba basore bubatse igikundiro mu ntara y’uburengerazuba. 
Javanix wo muri Dossy Promoters uyoboye mu karere ka Rusizi
Amashusho ya “Night Love” akigera hanze yakiriwe bidasanzwe mu bakunzi ba Muzika. Iri mu ndirimbo z’abahanzi bakorera muzika mu ntara yagize views nyinshi kuri Youtube mu gihe gito. Iri no mu ziyoboye mu ntara y’uburengerazuba mu gukinwa ku mateleviziyo yo mu murwa mukuru w’Urwanda Kigali mu ntangiriro za 2020. Dore ko mu ntara enye zigize Urwanda nta televiziyo n’imwe ihabarizwa ! 
Javanix aganira na Ibyamamare.com yatangaje ko indirimbo “Night love” iri kuzamura izina rye kubera ubwiza bwayo 
“Night love n’indirimbo nziza guhera ku myandikire, imiririmbire, imikorere ya audio byagera kuri Videwo bikaba ibindi. Iri kuzamura izina ryanjye kubera ubwiza bwayo. Yaje mu gihe nyacyo ” Javanix 
Uyu muhanzi avuga ko gukorana na The Same bazwi mu Rwanda banakunzwe mu karere ka Rubavu by’umwihariko ari igikorwa cyiza ashimira abamureberera mu muziki bazwi nka Dossy Promoters Ltd bamaze guca amarenga yo kuvana umuhanzi ku rwego rumwe bakamugeza ku rundi
 
” Ubwiza bw’iyi ndirimbo n’igera kure ryayo sinabura gushimira Dossy Promoters Ltd barebye igikwiriye n’abacyenewe mu gihe nyacyo.guhitamo The Same hari icyo bivuze mu ntara y’Uburengerazuba no mu Gihugu muri rusange biri kugaragara ko gushyira hamwe bitanga umusaruro ” 
Javanix Javanix nk’umuhanzi ufite icyerekezo mu muziki avuga ko muri 2020 acyeneye imbaraga z’abakunda muzika Nyarwanda kurusha indi myaka yose amaze mu muziki 
“2020 niwo mwaka nshaka ubufasha bw’abakunda muzika Nyarwanda kurusha indi myaka. N’umwaka nshaka kwerekana bya nyabyo uwo ndiwe mu Rwanda hose, n’umwaka twateguye kwerekana impano nyayo turashaka urukundo rw’abakunda muzika. Twe turi tayali gushyira hanze icyo Imana yaduhamagariye ” 
Javanix avuga ko nyuma ya “Night Love” yakoranye na The Same afite izindi ndirimbo yitegura gushyira hanze muri 2020 aho ashimira Dossy Promoters Ltd ikomeje kumuba hafi ndetse n’abakunzi ba Muzika Nyarwanda atibagiwe itangazamakuru riri kumufasha kwerekana impano ye muri Muzika.
Uyu ni Aime Niyibizi ukuriye Dossy Promoters aha yahaga igikombe Javanix muri Kivu Awards 2019 nka Best Performer of the year

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO