Niyitegeka Yayeli wo muri Kingdom of God Ministries yakoze ubukwe(Amafoto)

Niyitegeka Yayeli wamamaye cyane, mugutera indirimbo zakunzwe z’itsinda rya Kingdom of God Ministries yakoze ubukwe, asezerana imbere y’Imana na Rukundo Eric

Yayeli na Eric basezeranye imbere y’Imana ku wa Gatandatu, tariki 5 Ukwakira 2019.

Yayeli n’umukunzi we, Eric

Baherekejwe n’inshuti n’imiryango yabo, Yayeli na Eric basezeraniye mu rusengero rwa Healing Centre i Remera.

Abaririmbyi bakorana umurimo w’ivugabutumwa na Yayeli muri Kingdom of God Ministries bari mu batashye ubukwe bwe n’abandoi biganjemo ababarizwa mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana.

Rukundo Eric asanzwe afite Studio itunganya umuziki, urukundo rwe na Yayeli rwatangiye kumenyekana muri 2017.

Yayeli yamenyekanye nk’umuririmbyi ufite ijwi rihebuje mu Kingdom of God Ministries

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE