“Nkeneye inkunga y’Abanyarwanda, Nkeneye amajwi yabo” Social Mula

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Social Mula umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda arasaba Abanyarwanda kumushyigikira mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Prix Découvertes 2019, ritegurwa na RFI.

Mu mwaka ushize iki gihembo Social Mula ari guhatanira cyegukanywe na Yvan Buravan, birashoboka ko n’uyu mwaka cyataha mu Rwagasabo.

Social Mula yageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa abikesha indirimbo ye ‘Ma vie’. Akaba ahatanaye na bagenzi be bagera ku icyenda baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Africa.

Uyu muhanzi akaba asaba Abanyarwanda kumushyigikira bamutora dore ko aribyo bigira uruhare runini mu gutuma umuhanzi yegukana iki gihembo.

Yagize ati “Nkeneye inkunga y’Abanyarwanda nkeneye amajwi yabo kuko niyo yatuma negukana igikombe. Ni amahirwe ko kibitse mu Rwanda mureke dushyire hamwe ntikihasohoke.”

Gutora Social Mula kanda hano , biteganyijwe ko gutora bizasozwa ku itariki ya 16 Ukwakira 2019.

Uwegukanye iki gihembo ahabwa amafaranga ibihumbi icumi by’amayero (€10,000) asaga miliyoni icumi mu mafaranga y’u Rwanda ndetse agakorerwa ibitaramo bizenguruka Africa na kimwe gikomeye ategurirwa i Paris mu Bufaransa.

Socila Mula arasaba Abanyarwanda kumushyigikira Prix Découvertes 2019 nayo ikazataha i Kigali.
Social Mula nabo bariguhatanira iki gihembo uko ari 10.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO