Ntitukavuge umuntu ibyiza adahari gusa, muzaze dushimire Kayirebwa abyiyumvira-Abateguye “Ikirenga mu bahanzi”

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ku nshuro ya mbere mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo cyo gushimira umuhanzi wagize uruhare mu guteza imbere no gukundisha Abanyarwanda injyana y’umuco gakondo byiswe “Ikirenga mu Bahanzi”. Ku ikubitiro hagiye gushimirwa Cecile Kayirebwa uzanataramira abakunzi be.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri muri Monaco café mu mujyi rwagati, abategura iki gitaramo aribo Bwiza Media na Karibu asbl bavuze ko iyi ari inshuro yacyo ya mbere ariko kizaba ngaruka mwaka, hazajya hatoranywa umuhanzi w’umunyabigwi ashimirwe.

Kayiranga Merchiore uyobora Bwiza Media Ltd nta giciro runaka cy’ishimwe bazaha Kayirebwa gusa icy’ingenzi ari ukumushimira. Akomeza avuga ko buri wese ufite icyo yamushimira azahabwa umwanya.

Ati “Niba ukunda Kayirebwa ukaba wumva wamushimira ku giti cyawe, uzahabwa umwanya n’ushaka umuhe inka cyangwa icyo ushaka. Ntitukavuge umuntu ibyiza ari uko adahari gusa, tugomba kubimubwira nawe akumva ko ibyo yakoze hari abo byageze ku mutima.”

Cécile Kayirebwa ufite imyaka 73 y’amavuko, yaririmbye indirimbo nyinshi zuje uburyohe kandi zinyura benshi, yamenyekanishije ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga, yegukana ibikombe mpuzamahanga bitandukanye bikomeye.

Uyu muhanzikazi nawe awri witabiriye iki kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ari iby’agaciro cyane kuba ariwe watekerejwe guherwaho ashimirwa nk’umuhanzi w’Ikirenga, ashimira abateguye iki gikorwa ndetse avuga ko azakomeza kubashimira kandi yiteguye gutaramana n’abazacyitabira bose.

Clarisse Karasira nawe uzaririmba muri iki gitaramo, yavuze ko kuba yicaranye n’umuhanzi yakunze kandi areberaho byinshi ari iby’igiciro gikomeye, cyane ko atangira umuziki bwa mbere yamubwiye ko amukunda.

Iki gitaramo cyo gushimira Kayirebwa kizaba ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020, muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali. Kizaririmbamo abandi bahanzi barimo Muyango, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse n’Itorero Ibihame by’Imana.

Kwinjira bikaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000Frwmu myanya y’icyubahiro na 20.000Frw mu myanga y’ikirenga. Ushobora kandi kugura itike ukoresheje Airtel Money.

Kayirebwa yashimiye abatekereje kumushimira nk’umuhanzi w’ikirenga.

Kayiranga Merchiore uyobora Bwiza Media Ltd.
Clarisse Karasira yishimiye gutarama na Kayirebwa yakuze areberaho mu muziki.
Servil Ntagengwa Omar, umuhanga mu by’amateka akaba n’Umuyobozi wa Karibu Asbl wazanye igitekerezo cyo guhemba umuhanzi w’ikirenga.
Man Martin naweazaririmba muri iki gitaramo.
Urupapurorwamamaza iki gitaramo.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE