N’umujinya mwinshi, Alikiba yihanangije Diamond, amubuza gukina imikino nk’iy’abana bo mu mashuri abanza

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Alikiba uhora ahanganye na Diamond mu muziki wa Tanzania, yihanangije Diamond, amubuza gukina imikino nk’iy’abana bo mu mashuri abanza, amubwirako nareba nabi azagaragaza ubugome bw’uyu muhanzi bahora bahanganye.

Aba bombi bafatwa nk’abarebana ay’ingwe ariko buri wese agashaka kwigaragaza nk’udafite urwango kuri mugenzi we.

Mu minsi mike ishize, Diamond yatangaje ko ari gutegura Wasafi Festival mu minsi iri imbere ariko ko yifuza ko Ali Kiba yaba mu bazayitabira. Yabwiye ibitangazamakuru byo muri Tanzania ko Manaje we, Babu Tale yegereye Ali Kiba kuri iyi ngingo.

Mu gusubiza kuri ubu butumire, Ali Kiba yasubizanyije amagambo yerekana umujinya avuga ko atakwitabira kandi ko Diamond arebye nabi yashyira ku karubanda imigambi ye mibisha.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instragram, Ali Kiba yagize ati “ Ntunzaneho ibintu byo mu wa Kabiri w’amashuri abanza. Ni nko kunyiba ikereyo yanjye ukanamfasha kuyishakisha. Unzibukire, umugabo avuga rimwe gusa niba ushaka ngo nkwambike ubusa, mvuge n’ibyo uri kunkorera muri ibyo birori byawe, wabura n’umuntu n’umwe uza. Reka turekere aho gusa ibirori byiza Diamond Platnumz we.”

Diamond we avuga kuri ibi birori byatumiwemo n’undi utavuga rumwe na we, Harmonize, kuri uyu wa 30 Ukwakira yavuze ko yakwifuza kubona abahanzi nka Ali Kiba n’abandi bose bitabiriye. Yavuze ko biriya ari ubucuruzi kandi ko bidakwiye kuzamo kurebana ay’ingwe.

Iyi ni inshuro ya kabiri Ali Kiba yanga kwitabira ‘Wasafi Festival kuko no mu mwaka wa 2018, yateye utwatsi ubutumire bwa Diamond.

Kuri ubu, igihanzwe amaso ni ukureba niba Harmonize azemera kwitabira ibi birori mu gihe ukutarebana neza kwa Diamond na Ali Kiba ko gukomeje kuba ukw’injangwe n’imbeba.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO