Niyomwongeri wo mu Karere ka Nyagatare wagombaga kurangiza icyumweru twaraye dusoje afite umupfumbata kuko yagombaga kurushinga, yambukiranyije iki cyumweru akiri ingarugu nyuma yo kwimwa umugeni ku munsi wo gusaba no gukwa kuko kwa Sebukwe bagaye Inkwano yatanze.
Ni ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma, kuko ku wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021, uyu musore witwa Niyomwungeri Jeremie yabyutse yitegura kujya mu mihango yo gusaba no gukwa nk’uko byari biteganyijwe.


Gusa ngo mbere yo kwerekeza iwabo w’umukobwa, Jeremie yigiriye inama yo kubanza guhamagara umukobwa ngo amubaze uko byifashe ariko yumva telephone ye ntiriho.
Yagize ati “Twari twiteguye rwose tuzi ko tugiye gusaba umugeni duhamagara nimero ye ntiyacamo tugerageza guhamagara abandi bo mu muryango we ni bwo batubwiye ko yagiye muri saloon ntagaruke.”
Avuga ko bakomeje guhatiriza ngo nibura bageyo ariko kwa sebukwe bakabatsembera.
Niyomwungeri uvugana agahinda ko kubura umugore yihebeye mu gihe cy’imyaka itatu bamaze bakundana, yagarutse ku cyaba cyaratumye ubu bukwe buhagarara.
Ati “Urebye bagaye inkwano bazigaya ku munota wa nyuma. Urumva bamwe bo mu muryango bari bazemeye ariko abahageze bandi muri iyo minsi barazigaya birangira batwiciye ubukwe.”
Jeremie we avuga ko yari yumvikanye n’umukobwa ko azakwa 500 000 Frw kandi ko ari yo yari afitiye ubushobozi bwo kubona.
Gusa ngo icyabashenguye ni ko baje kubabwira ko “nta mukobwa wakobwa ayo mafaranga, ikindi ngo amafaranga twatanze ngo ntiyagura n’inka ebyiri.”
Jeremie avuga ko umuryango we na wo wafashe icyemezo cy’uko babasubiza amafaranga bari bakoye ubundi bikarangirira aho.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook