Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace yahawe ibendera ry’u Rwanda mbere y’uko ajya guhagararira igihugu mu irushanwa rya Miss World 2021.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2021, Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace yahawe ibendera ry’u Rwanda n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard mbere y’uko ajya guhagararira igihugu mu irushanwa rya Miss World 2021.

Kimwe mu bihembo umukobwa wambikwa ikamba rya Miss Rwanda ahabwa harimo no kwitabira irushanwa rya Miss World.

Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace yahawe ibendera ry’u Rwanda n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard

Ingabire Grace watorewe kuba Miss Rwanda 2021, ni nawe ugomba guhagararira igihugu muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 70.

Mbere y’uko afata rutemikirere yerekeza muri Puerto Rico, Ingabire Grace yabanje kubonana n’Umunyambanga wa Leta Ushinzwe Umuco, Bamporiki Edouard, amuha impanuro ndetse n’ibendera rigaragaza ko ahagarariye igihugu cy’u Rwanda.

Ingabire Grace ni we munyarwandakazi wa gatanu witabiriye iri rushanwa nyuma ya Mutesi Jolly (2016), Iradukunda Elsa (20217), Iradukunda Liliane (2018) na Nimwiza Meghan (2019).

Muri aba bose nta n’umwe wigeze yegukana igihembo mu bihatanirwa.

Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ntabwo yigeze abasha kwitabira iri rushanwa kuko ryasubitswe bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Biteganyijwe ko ikamba rya Miss World 2021 rizatangwa tariki 16 Ukuboza 2021, aho Toni-Ann Singh wo muri Jamaica azasimburwa nyuma y’imyaka ibiri ariwe urifite.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO