Nyarugenge : Umukobwa w’imyaka 21 yarwaniye telephone n’umusore bakundana wamukekagaho kumuca inyuma aramusunika yikubita hasi bimuviramo gupfa.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umukobwa witwa Manzi Umwari Kelia w’imyaka 21 wo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yarwaniye telefone n’umusore w’umukunzi we bituma amusunika agwa hasi bimuviramo gupfa.

Ku wa Mbere tariki ya 11 Mata 2022, nibwo uyu mukobwa yashyamiranye n’umukunzi we nyuma y’uko hari uwari umuhamagaye maze uwo musore agashaka kureba muri telefone ngo amenye uwamushakaga.

Umukobwa nyuma y’uko umukunzi we amwambuye telephone ngo arebe umuhamagaye barayirwaniye aramusunika akubita umusaya hasi bahita bamujyana ku Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge ariko nyuma y’umunsi umwe gusa ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, avuga ku rupfu rwa nyakwigendera yagize ati “Ngo yajyanye n’umuhungu w’inshuti ye mu kabari batashye uwo mukobwa undi muhungu aramuhamagara noneho amwaka telefone ngo arebe umuhamagaye barayirwanira yikubita hasi mu muhanda agwisha umusaya arangirika mu mutwe.”

Yakomeje avuga ko uyu mukobwa bahise bamujyana ku Bitaro bya Nyarugenge. Ati “Bahise bamujyana ku bitaro noneho arataha asa nk’uwakize ariko ikigaragara n’uko wenda batamucishije mu cyuma ngo barebe ikibazo yagize noneho ageze mu rugo hashize umunsi umwe arapfa.

Kugeza ubu uyu musore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO