Nyina wa Diamond yagaragaje Se w’uyu muhanzi utandukanye nuwo abenshi bazi,Uwari uzwi nka Se wa Diamond yahise asaba uyu muhanzi kwikuzaho amazina ye

Ubu inkuru irikuvugwa cyane mugihugu cya Tanzania ni uko umuhanzi na Naseeb Abdoul Juma ujwi nka Diamond Platnumz yabonye Se umubyara utandukanye cyane nuwo abenshi basanzwe bazi.

Abantu benshi bari basanzwe baziko, Diamond abyarwa n’umugabo wo mugihugu cya Tanzania witwa Naseeb Abdoul ndetse mu irangamimere uyu muhanzi akaba yari yarafashe amazina yuyu mugabo wamwitirirwaga wanahoze ari umugabo wa Nyina wa Diamond.

Imwe mu mafoto Nyina wa Diamond yagaragaje yerekana Se wa Diamond ko basa

Icyaje gutungura abantu ni uburyo, Nyina wa Diamond yagaragaje amafoto agaragaza undi mugabo utandukanye nuwo benshi bari basanzwe bazi ahamyako ariwe ubyara iki cyamamare muri Tanzania.

Iyi nkuru y’umubyeyi wa Diamond mushya yanahamijwe n’umusore witwa Rcardo Momo, ubwo yari mukiganiro kuri Wasafi Fm, yavuzeko avukana na Diamond kuri Se, aho yavuzeko yibuka ko Diamond bamuzanye iwabo akiri muto akabwirwa ko ari umuvandimwe nubwo uyu muhanzi atari yaravukiye muri urwo rugo kuva icyogihe ngo bakomeje kubana nk’umuvandimwe nubwo Se ubabyara yaje kwitaba Imana.

Abantu benshi bemejeko uyu mugabo bagaragaje asa na Diamond neza

Sandrah wiyita Mama Dangote, yahamije ko Se wa Diamond atari muzehe Abdoul Juma nkuko abenshi babikekaga, ahubwo ngo icyobapfana ni uko uyu mugabo yareze Diamond ubwo yabanaga n’uyu mugore nuko bakaza gutandukana ndetse batandukana nabi ari nayo mpamvu umuryango wa Diamond utajya ukunda guha agaciro uyu mugabo.

Muzehe Abboul Juma, acyumva iyi nkuru, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Grobal Publisherz yanze guhakana cyangwa ngo yemeze ko ariwe Se wa Diamond.

Yagize ati “Niba bahakana ko ndi Se wa Diamond, ngaho nibahanagure n’amazina yanjye mu mazina ye, kuki bamunyitiye amazina yose? Ese igihe bavugiye ko ndi Se ubu nibwo bibutse kubihakana?”

Diamond na Nyina

Kugeza ubu, amazina bwite y’umuhanzi Diamond yamaze guhinduka, tugendeye kurubuga rwa Wikipedia, Diamond amazina ye y’ukuri yari Naseeb Abdoul Juma, ubu yahise ahindurwa yitwa Nasibu Salum Iddi Nyange bivugwa ko ariyo mazina ye nyakuri arikugenderaho mubitabo by’irangamimerere.

Uwo byavugwaga ko ari Se wa Diamond, muzehe Abdoul Juma bamwihakanye

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

1 IGITEKEREZO