Umuhanzi Harmonize wo mugihugu cya Tanzania, yemejeko yamaze gutandukana n’umukobwa witwa Briane wo muri Australia bari bamaze amezi agera kuri atatu bari mumunyenya w’urukundo.
Harmonize yarekekanye ko ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa witwa Briana ukomoka muri Australia muri Nzeri 2021, icyogihe aba bombi bagaragaye barikumwe nk’abakundana bagiye kureba umukino w’ikipe ya Dallas Mavericks muri Amerika ikina muri NBA.


Ubwo Harmonize yerekanaga umukunzi we mushya yagize ati “bwa nyuma nabonye umugore w’ubuzima bwanjye.”
Harmonize, yamaze gutangazako atakiri murukundo n’uyu mukobwa, uyu muririmbyi abinyujije kuri instagram yagize ati “Ngarutse mubuzima bwa njyenyine, ntabwo nizeraga ko nzongera kuba ingaragu”
Kumbuga nkoranyambaga harimo urubuga rwa Instagram yaba Harmonize na Briane ntawe ugikurikirana undi(follow) mugihe Harmonize ubwo yatangiraga gukundana n’uyu mukobwa yari yahagaritse gukurikirana abantu bose asigara akurikirana uyu mukobwa wenyine.


Uyu muhanzi atandukanye n’uyu mukunzi we, mbere yaho yari yatandukanye n’umugore w’umwana umwe wo muri Tanzania witwa Kajala nawe bakundanye amezi agera kuri 2 n’igice, mbere yuko atandukana nuyu mu Tanzania-kazi,nanone yari amaze gutandukana n’umuzungukazi Sallah wo mugihugu cy’Ubutaliyani batandukanye barakoze n’ubukwe.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook